Rigathi Gachagua wari Visi Perezida wa Kenya yegujwe n’inteko ishinga amategeko

Share this:

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ku wa Kabiri watoye umwanzuro ushyigikira ko Visi-Perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua yeguzwa.

Ni umwanzuro washyigikiwe n’abadepite 282, mu gihe 44 bonyine ari bo bawurwanyije.

Gachagua usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muri Kanama 2022, ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.

Biteganyijwe ko umwanzuro wa nyuma ku kuba yakweguzwa cyangwa ntiyeguzwe ugomba gufatwa na Sena ya Kenya.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *