Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria, ngo azayikinire.
Uyu musore yasanze bagenzi be muri Tanzania, aho iyi kipe iri gukinira imikino ya CECAFA Kagame Cup, aho bivugwa ko nyuma yo kumvikana ibya nyuma n’ikipe ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka itatu.
Chidiebere Johnson Nwobodo akina mu busatirizi anyura iburyo, gusa akaba anashobora gukina ibumoso mu basatira. Byitezwe ko nta gihindutse ahita atangirana imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Gatatu dore ko uyu munsi ari ikiruhuko.
Yakiniraga ikipe ya Enugu Rangers yatwaye shampiyona ya Nigeria, ndetse akaba yaranahamagaweho mu ikipe y’igihugu ya kabiri ya Nigeria ubwo bakinaga na Costa Rica mu mwaka wa 2022.
Abaye umukinnyi wa gatandatu wumvikanye n’iyi kipe ya APR FC avuye mu mahanga, nyuma y’abanya- Ghana babiri Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania na Mamadou Bah uri kumwe n’ikipe Olimpike ya Mali mu Bufaransa.
Aba kandi bakaba barahasanze abandi banyamahanga iyi kipe isanganywe barimo Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismael, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma Chukuemeka, Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Bemol Apam.
APR FC izongera gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda za Kigali, ihura na El Hilal yo muri Sudani mu mikino ya CECAFA Kagame Cup igeze muri ½ cy’irangiza.
•
-
Basubiranyemo benshi bahasiga ubuzima! Bombori bombori muri FARDC i Kinshasa Umutekano wahungabanye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi […]
-
Ibyo AFC/M23 yakoreye indege ya FARDC bikomeje kuvugisha benshi Mu gihe intambara hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya […]
-
Uko wakwigarurira umutima w'umukobwa mu minsi 7 gusa Baravuga ngo ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza ndetse ngo burya nubona umugabo mwiza ukwiye ujye umenya ko inyuma […]
-
ICT Teacher at The Pharo Foundation Rwanda Ltd | Kigali : Deadline: 13-06-2025 ICT Teacher Kigali, Rwanda Overview Pharo Foundation is a mission-driven, impact-oriented organisation that designs, funds, and operates economic development programmes […]
-
Inzu nziza ya Etage ifite ibyumba 4, toilettes 4 n'igikoni cyiza imbere igurishwa make cyane i Rusororo kuri kaburimbo Inzu Nziza Igurishwa Kubashaka Gutura heza Ibyumba Bine Toilette Enye. Ni ukuvuga Buri cyumba Gifite Toilette Yacyo Cuisine Nziza Ikaba […]
Leave a Reply