Abantu benshi kuri murandasi bacitse ururondogoro nyuma y’uko Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, atangaje ko atigeze akundana by’ukuri na Producer YewëeH.
Shaddyboo yavuze ko we na YewëeH bari mu masezerano yo kugaragaza ko bakundana mu rwego rwo kumufasha kumenyekana gusa ngo amafaranga yagombaga guhembwa muri urwo rukundo rw’ubucuruzi ntiyigeze ayahabwa.
Mu Ukwakira 2024, Shaddyboo yari yashyize hanze amashusho agaragaza urugwiro hagati ye na Producer YewëeH ndetse nyuma ari mu kiganiro na Igihe yaje kwemeza ko ari mu rukundo n’uyu musore.
Nyuma y’igihe gito Shaddyboo yemeje iby’urukundo rwe na YewëeH, YewëeH yahise atangira umuziki, ibintu byatumye benshi bakeka ko urukundo rwabo rwari rugamije kwamamaza.
Shaddyboo yashimangiye ibyo abantu bakekaga mu majwi yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho yemeje ko gukundana na YewëeH byari igikorwa cy’ubucuruzi.
Ati: “Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe.”
Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko atari bwo bwa mbere yakoze ibikorwa nk’ibi byo “gucuruza urukundo” ariko asaba ko abazamukurikira bazajya bubahiriza amasezerano:
Ati: “Ndi umubyeyi w’abana babiri ngomba kubarera. Nta wundi uzongera kumenyera. Niba hari amasezerano, agomba kubahirizwa.”
Amakuru avuga ko YewëeH n’abamufasha mu bya muzika bari bemeye guha Shaddyboo amafaranga angana na miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bakore inkuru y’urukundo rwabo rw’ibinyoma. Ariko ngo nyuma y’aho, YewëeH yanze kumwishyura.
Ku rundi ruhande, YewëeH nta kintu aratangaza ku byavuzwe, ndetse abamufasha mu bya muzika banze kugira icyo bavuga kuri ibyo bintu.