Umujyanama wa Donald Trump yaburiye Ukraine

Share this:

Bryan Lanza, Umujyanama wa Perezida, Donald Trump, yavuze ko Ukraine ikwiye kugira intego nyayo mu ntambara iyihuza n’u Burusiya kandi igomba kwakira ko agace ka Crimea u Burusiya bwigaruriye itazagasubizwa.

Ku wa 9 Ugushyingo, Bryan Lanza yabwiye BBC ko ubuyobozi bwa Trump buzashishikariza Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kwivanamo ko uduce u Burusiya bwigaruriye tuzagaruka.

Yavuze ko icyo Trump azashyira imbere ari ukureba uburyo intambara u Burusiya na Ukraine birimo yahagarara, aho kwiringira ibidashoboka.

Lanza yavuze ko ibyo Ukraine iri gusaba u Burusiya byo gusubizwa Crimea ataribyo bizageza ibi bihugu ku mahoro arambye.

U Burusiya bwigaruriye Crimea muri 2014. Intambara yatangiye mu 2022 nayo yatumye u Burusiya bwigarurira 20% by’ubundi butaka bwa Ukraine.

Lanza kandi yavuze ko Trump najya ku butegetsi atazakomeza gutanga inkunga ya gisirikare yo gufasha Ukraine mu ntambara.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *