Musanze: Abantu 3 barimo n’umugore barakekwaho kwica umusaza w’imyaka 64 bamuciye umutwe
Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye y’abantu batatu, harimo abagabo babiri n’umugore umwe bakurikirinyweho icyaha cyo kwica umusaza w’imyaka 64 bakamukata umutwe . Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kinonko, Akagari…
Beyonce yatabawe n’umubyinnyi we ubwo yari agiye guta ibaba ku rubyiniro kubera ibere rye
Beyonce wari umaze iminsi mu bitaramo bizenguraka isi yise “Renaissance Tour”, we n’abafana be barashima Imana nyuma yuko habuze gato ngo ate isaro ku rubyiniro, Imana agakinga akaboko. Beyonce arimo kuvugwa ku isi yose hamwe na “Renaissance World Tour”, ubu…
Umuhungu wa Lungu Edgar wahoze ari perezida wa Zambia yafashwe arafungwa
Polisi ya Zambia kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kamena 2023, yataye muri yombi umuhungu w’uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, imushinja gutunga umutungo ukekwaho kuba waravuye mu byaha . Daliso Lungu w’imyaka 36, umucuruzi, yashinjwaga hamwe n’umugore we Matildah Milinga,…
Umugore n’umugabo babuze aho baterera akabariro. Reba ikintu gitangaje bakoze
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cya Kenya bahisemo kuva mu mujyi bisubirira mu cyaro kubera ko babuze amikoro atuma bakodesha ahantu hatuma bisanzura mu gikorwa cyo gutera akabariro. Bwana Boaz wakoraga akazi ko gucunga umutekano mu mujyi umwe wo muri…
FERWAFA yabonye ubuyobozi bushya nyuma y’ukwezi kw’inzibacyuho
Ni amatora yabereye mu Nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu, maze asiga Munyantwali Alphonse wari Perezida w’ikipe ya Police FC ari na yo yiyamamaje aturukamo, ari we atorewe kuba Perezida wa FERWAFA, atowe ku majwi 51 mu gihe…
Abasore: Dore ibimenyetso biranga umukobwa ugukunda by’ukuri
Nubwo atari bose ariko hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa yabakunze cyangwa abafitiye amarangamutima. K’utabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo. Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije…
Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ikibuno cy’umugore
Umugabo witwa Mathotho w’imyaka 55 y’amavuko yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gukorakora umugore utari uwe nyuma yo guhengera ko umugabo we adahari. Amakuru avuga ko uyu mugabo yahengereye igicuku kinishye ajya mu rugo rw’umuturanyi we ariko akaba yari yacunze ko…
Umubyeyi wa Perezida Ruto yishimiwe na benshi kubera ibyo yakoreye umukobwa wafotoraga yambaye impenure
Umubyeyi wa Perezida William Ruto uyobora Kenya, Sarah Samoei Cherono, yatangaje ko yatwikirije umwenda we Gafotozi w’umukobwa wari wambaye impenure (akenda kagufi bikabije). Ibi byabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo Sarah yasuraga Guverineri w’intara ya Uasin Gishu, Jonathan…
Umugabo ukekwaho kwica umugore we n’abana 3 agatoroka yafashwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Musonere Théogène wo mu karere ka Kayonza rwari rumaze igihe rushakisha kubera uruhare akekwaho kugira mu iyicwa ry’umugore we ndetse n’abana batatu. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko uriya mugabo yatawe…
Ubwoba ni bwose i Moscou: Abarwanyi ba Wagner barahiriye kwihimura ku bayobozi bakuru b’igisirikare cy’Uburusiya
Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yatangaje ko azakora ibishoboka byose agasenya ubuyobozi bukuru by’igisirikare cy’u Burusiya. Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Klemlin [Perezidansi y’u Burusiya] imushinje “kwigumura akoresheje intwaro.” Umutwe w’abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha…