AFCON2024: Cote d’Ivoire yatabawe, Tanzania izinga ibikapu
Maroc yafashije Côte d’Ivoire kuguma mu Gikombe cya Afurika no gukina 1/8 nyuma yo gutsinda Zambia igitego 1-0 ku wa Gatatu. Ku wa 24 Mutarama ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika cya 2023, hakina amakipe yo mu Itsinda…
Indege yari itwaye imfungwa z’intambara z’abanya-Ukraine yarashwe bose bahasiga ubuzima
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashinje u Burusiya gukina n’ubuzima bw’imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine nyuma y’indege yarashwe igeze hafi y’umupaka w’iki gihugu, abari bayirimo bose bakahasiga ubuzima. Zelenskyy yasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, hakamenyekana uwarashe indege Il-76 yari itwaye imfungwa z’intambara…
M23 yazamuye mu mapeti benshi mu basirikare bayo
Perezida w’Umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo abofisiye bakuru icyenda. Nk’uko bigaragara mu itangazo Bisimwa yashyizeho umukono, Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa…
Ibintu bine bisobanura imibereho ya Perezida Kagame mu miyoborere
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye yize amasomo menshi, ariko ko ahora azirikana ane muri yo ashingiye ku mibereho itangaje ya Perezida Paul Kagame. Yabigarutseho mu kiganiro yatanze…
Ifoto ya Perezida Kagame na Madamu ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi
Perezida Paul Kagame yatangije Umushyikirano ku nshuro ya 19 atangaza byinshi bigaragaza ishusho rusange y’igihugu. Ifoto yafashwe ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi. Umushyikirano ni imwe muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zagiye zigira uruhare…
M23 yatangaje ko yahanuye Drone 1 muri 3 zari zimaze iminsi zibazengereza
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe “wahanuye drone imwe” muri eshatu za leta zari zimaze iminsi zibazengereza. M23 yavuze ko Ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze gushyikirana nabo nubwo abayobozi b’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga babisabye ariko we agahitamo inzira…
Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye Tshisekedi na Ndayishimiye baheruka guhiga guhindura ibintu mu Rwanda
Perezida Kagame yabwiye Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baheruka kwigamba ko bagiye gukora impinduka mu Rwanda ko bakwiriye kubanza kuzikora iwabo ndetse anaberurira ko batabishobora. Perezida Kagame yavuze ko abaperezida yavuzeho ejo [Uwo mu majyepfo no mu Burengezaba] bariho nk’abo mu…
Rulindo: Abayobozi 6 bari batawe muri yombi bakarekurwa beguye
Abayobozi batandatu bahoze bakora mu Karere ka Rulindo, bamwe bakimurirwa ahandi ariko bakaza gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagashyikirizwa Ubushinjacyaha n’urukiko, bakarekurwa by’agateganyo, bamaze gusezera ku mirimo yabo bakoraga. Amakuru y’uko abo bayobozi basezeye ku mirimo yabo yatangiye kuvugwa…
Perezida Kagame yahishuye icyatumye ahagarika kujya kureba Amavubi
Perezida Kagame yavuze ko ababa mu mupira w’amaguru aribo bamuciye kujya kureba imikino y’amavubi kubera ibikorwa by’umwanda birimo amarozi,ruswa n’ibindi. Ibi Perezida yabivugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 aho yari asabwe kongera kugaruka gushyigikira ’Amavubi’nkuko…
DRC: Pasitoro yatawe muri yombi nyuma yo gukora ubukwe n’umukobwa ukiri muto
Pierre Kas Kasambakana pastori ukuriye w’itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah ry’i Kinshasa muri DR Congo yafunzwe by’agateganyo nyuma y’amashusho yabonetse ashyingiranwa n’umukobwa bikekwa ko atujuje imyaka y’ubukure, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP. Uyu mugabo uzwi cyane…