RDC yanyomoje Perezida Ndayishimiye yemeza ko RED TABARA iri ku butaka bwayo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Christophe Lutundula, yahamije ko umutwe wa RED-Tabara ufite ibirindiro muri Congo,bivuguruza ibimaze iminsi bivugwa na Perezida Ndayishimiye ko uyu mutwe ubarizwa mu Rwanda. Minisitiri Lutundula yabihamirije mu kiganiro we na Bintou Keita…
’Unkubise wahava ujya mu buruhukiro’-Perezida wa Rayon Sports asubiza abashatse kumukubita
Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele UWAYEZU avuga ko umufana wese wagerageza kumukubita atamworohera ko uwabigerageza yamwica akajya kwirega kuri polisi. Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ku byabaye ku wa Gatanu,ubwo abantu bashakaga kumukubita we n’Umunyamabanga w’ikipe, Namenye…
Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu Uganda mu biruhuko bagarutse
Abakinnyi batatu bakomoka muri Uganda bakinira Rayon Sports bamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kuburirwa irengero bikarangira badakinnye umukino iyi kipe yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Umunyezamu Simon Tamale, Joackiam Ojera uca ku mpande afasha…
KNC Akomeje Gukinda Ku Mubyimba Rayon Sports. Ibyo Atangaje Noneho Birakomeye
Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yashimangiye ko Rayon Sports y’uyu mwaka iri hasi ku buryo uwayihuza nabo inshuro eshanu zikurikiranya yayitsinda kandi akayongeraho igitego kuri buri mukino. Ibi yabitangarije mu kiganiro Rirarashe cyo kuri TV1,mu gitondo…
MINEDUC yavuze ku kibazo cy’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batahawe mudasobwa basinyiye
Bamwe mu banyeshuri basinyanye amasezerano na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) muri Kamena 2023, babwirwa ko bazahita bahabwa mudasobwa mu mezi atatu yari gukurikiraho, kugeza ubu ntibarazihabwa. Ibi byaje gukurikirwa n’itangazo rya MINEDUC yavuze ko abanyeshuri basigaje amezi 5 na…
Burundi: Abanyarwanda batangiye gufungwa
Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ibihugu by’akarere rya Tennis mu bana yavanywe i Bujumbura mu Burundi muri weekend ishize iryo rushanwa ritarangiye nyuma y’uko leta ya Gitega ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda. Umwe mu…
Perezida Kagame yahishuye igisubizo yahaye uwamubwiye ko Imana yamumutumyeho
Perezida Kagame yatangaje ko hari umuntu waje kumureba amubwira ko Imana yamumutumyeho akamuha ubutumwa yazabwira Imana yongeye kumuvugisha. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu kuri iki cyumweru,Perezida Kagame yagaragarije abari muri uyu muhango ko mu 1996…
Yabaye umusirikare wa mbere wegukanye ikamba rya Miss America – AMAFOTO
Madison Isabella Marsh uri mu basirikare barwanira mu kirere ufite ipeti rya ‘Sous Lieutenant’, ni we wegukanye ikamba rya Miss America mu 2024 ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024. Marsh wegukanye iri kamba, yari asanganywe irya Miss…
Padiri Ubald yakorewe ishusho nini, abakiristu babuzwa kuyipfukamira
Iyi shusho (ikibumbano) iherereye ku gasozi kiswe ‘Ibanga ry’Amahoro’ mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yatashywe tariki ya 7 Mutarama 2024, nyuma y’imyaka itatu Padiri Ubald yitabye Imana. Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko kureba iyi shusho bizajya bifasha abakirisitu kwibuka…
Uburundi bwatangaje ko bwafunze imipaka yo ku butaka gusa, mu kirere hafunguye bunavuga ku barundi bari mu Rwanda Bashaka gutaha
Reta y’Uburundi yatangaje ko inzira zo mu Kirere zifunguye ku Burundi n’Urwanda. Naho ku Barundi imipaka yo hasi yafunzwe bari mu Rwanda, bemerewe gusubira mu Burundi. Kuri uyu wa gatanu ubwo inama nshingamateka y’Uburundi yari iramutse yakira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga…