Ikintu cy’ingenzi ukeneye kumenya ku mukobwa ushikamye kandi wihagazeho, ni uko iteka azahora azi agaciro ke. Uyu ni wa mukobwa udashukika byoroshye.
. Icyo wakora ukegukana uwo ukunda
. Ibi byagufasha gutuma umukobwa ukunda akwihebera
. Umukobwa uhamye arangwa n’ibi bikurikira
Nta n’ubwo azajya mu rukundo n’umuntu ataragenzura neza cyangwa umuhungu utamwitaho mu buzima busanzwe ngo anamubwire ko ari mwiza kandi amukunda.
Uyu mukobwa aba afite igiciro cyo hejuru kubera uwo bahuye akamwereka ubwiza bwe, ikindi ntabwo aciriritse kuko azi neza ko akwiriye ibyiza. Dore ibintu 11 umukobwa ushikamye kandi wihagazeho yitaho kugira ngo ajye mu rukundo n’umuntu runaka.
1. Umukobwa w’umunyembaraga azagukunda niba uzi kumuha umwanya no mu gihe azabona ko ukwiriye kumwitaho by’ukuri.
2. Uyu mukobwa ntazemera gukundwa n’umuntu utazamwubaha. Azi neza ko kugira ngo urukundo rukomere hagomba kubamo kubahana.
3. Uyu mukobwa uteye gutya akunda umuntu umenya icyo akeneye ndetse akagiha n’umwanya
Ni byo ufite intego zawe ushaka kugeraho, ufite inzozi zawe kandi uhora uzizirikana. Uyu mukobwa rero akunda umusore uhamye ku ntego ze ndetse akifuza ko nawe yitabwaho akazirikanwa atabanje kubisaba.
4. Uyu mukobwa arigenga
Kuba yigenga ntibivuze ko agiye kwihugiraho, ahubwo akenera umuntu bazahana umwanya bahuje intego zimwe na zimwe, ku buryo bitazamuvangira.
5. Umukobwa w’umunyembaraga akunda umuntu ugaragaza ubugwaneza.
Uyu mukobwa azabanza amenye neza niba uyu musore uri kumusaba kubana nawe afite umuntima mwiza w’imbabazi (Heart of gold). Azumva ashimishijwe no kubana n’umuntu w’umunyempuhwe.
6. Ntakunda umuntu utavugisha ukuri
Uyu mukobwa rimwe na rimwe ntiyiyumvamo gukundana n’umuntu ubeshya, akamwizeza ibyo atazakora cyangwa adafite.
7. Uyu mukobwa akunda umusore umwishimira kandi utewe ishema nawe
Akunda kuba yakwerekanwa mu bandi, bakamwereka ko yitaweho, ibi bimuha umutuzo no kumva ko akunzwe cyane.
8. Akunda umusore ucishamo akamutembereza, akamusetsa, akamuba hafi,….
9. Uyu mukobwa akunda umusore wihangana kandi wumva.
10. Umusore ufite ubwira kandi umwereka ko amushaka n’umwete mwinshi, uyu mukobwa niwe yifuza
Akunda umusore ugira amarangamutima y’urukundo ku buryo azumva akunzwe kandi agahabwa agaciro.
11. Akunda umusore uzi gutereta
Umusore uzi kumubwira ko ari mwiza mu buryo bwose. Umusore uzi gutereta mu buryo bwose (amagambo no mu bikorwa), byange bikunde azamwegukana.
Urukundo ni ikintu gikomeye cyane, buri wese aba ashaka kwitabwaho niyo mpamvu nawe ukwiriye guhitamo umuntu ukwitaho atari wa wundi uzakwitaho kuko ejo hashobora kuba ntaho. Jay Shetty yaravuze ngo ‘You can’t be what you can’t see’ (Ntabwo waba icyo utabona), rero icyo ubona ubu ni cyo gifite agaciro kurusha ibindi bizaza. Mukobwa hitamo neza nawe musore menya kwita kuwo ushaka utamubeshye.<span data-style=”font-family: ” times=”” new=”” roman”,=”” serif;=”” font-size:=”” 12pt;”=””>
•
-
Isambu nziza igurishwa ahantu beza i Gasogi – Kigali Dore Isambu Nini Ahantu heza Hagezweho Igasogi Mu muji Wa Kigari. Isambu Ifite Ubuso 15426 Kandi Iri ahantu Hubatse Amazu […]
-
Inzu nziza cyane zirimo ibikoresho byiza kandi bigezweho zikodeshwa Kimironko Amazu Meza Cyane Akodeshwa Arimo Ibintu Byose Kandi Byiza Bishyashya kandi Bigezweho: . Ibitanda Byiza . Intebe Nzaza . Amashuka […]
-
Basubiranyemo benshi bahasiga ubuzima! Bombori bombori muri FARDC i Kinshasa Umutekano wahungabanye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi […]
-
Ibyo AFC/M23 yakoreye indege ya FARDC bikomeje kuvugisha benshi Mu gihe intambara hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya […]
-
Uko wakwigarurira umutima w'umukobwa mu minsi 7 gusa Baravuga ngo ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza ndetse ngo burya nubona umugabo mwiza ukwiye ujye umenya ko inyuma […]
Leave a Reply