Dore impamvu ukwiriye kujya uryama upfumbatanye n’uwo mwashakanye

Share this:

Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cg bikarinda umubiri ibi bikurikira;

. Akamaro ko gupfumbatana ku buzima bw’umuntu

. Akamaro ko guhoberana ku mibereho ya muntu

 

. Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima

. Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.

. Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana

. Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije

. Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.

. Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu

. Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzumva impinduka mu bubabare bwawe

. Guhobera bituma wiyumvamo abantu, bikagabanya ububabare no kwigunga 

. Guhobera bituma wiyumvamo abantu, bikagabanya ububabare no kwigunga

. Kubafite abo bahobera cg bapfumbata twababwira iki, murusheho.

Share this: