Imiterere ya Megan Thee Stallion yavugishije benshi barimo na Chris Brown – AMAFOTO

Share this:

Mu mafato, irebere imiterere y’umuraperikazi Megan Thee Stallion yavugishije benshi barimo n’umuhanzi Chris Brown umwe mu byamamare isi y’umuziki ifite.

 

Megan Thee Stallion ni umuraperikazi w’uburanga uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba anakomeje gushyira uduhigo mu tundi aho aherutse guhabwa itariki 02/05 nk’umunsi wo kumwizihizaho buri mwaka. Megan Thee Stallion uretse kuba akoresha ubuhanga mu muziki we bumaze no kumuhesha ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri bitatu, anazwiho kuba imiterere ye ikomeje kuvugisha benshi mu isi y’imyidagaduro barimo n’icyamamare Chris Brown.

 

Nk’uko ikinyamakuru US Magazine cyabitangaje, umuraperikazi Megan Thee Stallion ni umwe mu byamamarekazi bimaze kwigarurira abafana benshi bitewe n’imiterere ye itangaza benshi. Impamvu iza ku mwanya wa mbere ituma abenshi barangarira imiterere ya Megan Thee Stallion, ni ukuba ari we muraperikazi muri Amerika uteye neza atarigeze ahinduza imiterere ye mu baganga ngo bagire ibice bamwongerera, mu gihe abandi bahanzikazi benshi bakoresheje Plastic Surgery mu rwego rwo kwiyongera ubwiza n’imiterere.

 

US Magazine ikomeza ivuga ko imiterere ya Megan Thee Stallion itarangaza gusa abafana be ahubwo ko n’abahanzi bagenzi be ibakurura. Mu byamamare bizwiho kuba byarashimagije imiterere ya Megan harimo Chris Brown wabivuze abinyujije mu ndirimbo yise ‘Taste’ yakoranye na Trey Songz akaba aherutse kuyisubiranamo na Usher. Yumvikanamo agira ati: ”Ntabwo nkirangazwa n’abakobwa keretse uteye nka Megan Thee Stallion namukurikira”. Aya magambo yatumye benshi bemeza ko Chris Brown nawe yaba ari mu mubare w’abagabo bakururwa n’uyu muraperikazi w’imyaka 27.

Mu mafoto akurikira irebere imiterere ya Megan Thee Stallion yavugishije benshi barimo na Chris Brown;

 

Imiterere ya Megan Thee Stallion yavugishije benshi barimo na Chris Brown

 

Share this: