Byinshi bitangaje kuri Rory Farquharson, umukunzi wa Malia Obama bakunze kugaragara batumagura amatabi – AMAFOTO

Share this:

Malia Obama w’imyaka 23 ni we mfura ya Barack Obama na Michelle Obama, ubuzima bwe bw’urukundo bukaba butarakunzwe kuvugwaho rumwe kuva mu myaka igera kuri itanu nyamara bukomeza kujya mbere.

 

Malia Obama yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Harvard mu mwaka wa 2017 nk’uko ikinyamakuru cya W magazine kivuga. Bikaba byarabaye nyuma yuko yari amaze hafi umwaka ataratangira. Icyo gihe Malia yarimo akora imenyereza mwuga muri kompanyi ya Weistein muri Leta ya New York aho yagendaga agaragara mu bice bitandukanye ari kumwe n’abarinzi be nubwo bwose imiterere y’uyu mukobwa n’indeshyo n’icyizere yigirira ubwabyo byatuma abasha kwicungira umutekano we ubwe.

 

Nk’umunyeshuri wa Kaminuza ya Harvard, yatangiye kumenyana n’abanyeshuri bigana nawe no kumenyera umujyi wa Cambridge ubwo yari amaze kumenyera amafoto ya Malia ari kumwe n’umusore yatangiye gukwirakwira ikibazwaga yari ni nde. Si amafoto gusa kuko ikinyamakuru TMZ mbere gato y’umunsi uzwi nka Thanksgiving cyashyize hanze amashusho ya Malia arimo gusomana n’uyu musore wari ataramenyekana.

 

Gusa ntibyatinze haje kumenyekana ko ari umukunzi wa Malia wita Rory Farquharson. Gutereta umukobwa wa Perezida si ibintu biba byoroshye ariko urukundo rw’aba bombi rwakomeje kujya mbere kugeza n’ubu. 

 

Dore ibintu bitandukanye wamenya ku musore watwaye umutima w’umwe mu bakobwa bakomeye ku isi kubera izina ry’ababayeyi be. 

 

Rory Farquharson yatangiye kuba hafi ya Malia guhera mu mpera za 2017 kuko kuva muri Mutarama 2018 atari akigendana n’abarinzi benshi yabaga afite, ahubwo yatangiye kujya agaragara ari kumwe n’umukunzi we. 

 

Mu mafoto yagiye abafatwa babaga bishimye baseka, gusa na none hibazwaga aho urukundo rwabo rugana kuko Rory yabaga afite itabi mu biganza mu mafoto yose yafatwaga.

 

Gusa na none nk’uko ABC News ibitangaza, ntabwo bitunguranye cyane kuko kimwe cya gatatu cy’abanyeshuri biga muri kaminuza zo muri Amerika banywa itabi. 

 

Malia yatangiye nawe kugaragaza ibimenyetso byo kuba yaba yaramaze kugirwa umucakara no kunywa itabi, bamwe bati ‘birashoboka ko ari ukubera umukunzi we nubwo mu by’ukuri ntacyemeza uwatangiye kunywa itabi mbere y’undi’.

 

Kuba ariko Rory Farquharson yaba atoza imico mibi Malia Obama ntibikuyeho ko yize mu mashuri akomeye cyane aho n’ubu yiga muri Harvard kaminuza iri mu rugaga rw’umunani zikomeye ku isi. 

 

Kugeza ubu ikintu Malia yiga ntabwo kizwi ariko aba agaragara nk’umuntu waba ukunda amasomo y’ubugeni. Ku rundi ruhande Farquharson bicyekwa ko yiga amategeko kimwe na se Charles Farquharson ukorera ikompanyi ikomeye y’ubucuruzi muri London.

 

Umukunzi wa Malia kandi afite ubuhanga buhambaye muri siyanse aho yiga mu mashuri yisumbuye yari umwe mu bagize itsinda rya Chemistry. Yanabaye umuyobozi w’abandi banyeshuri hagati ya 2015 na 2o16 ndetse aba n’umukinnyi wa Rugby na Golf. Mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ya Harvard, yabanje gukora imenyereza mwuga kimwe na Malia uretse ko Farquharson we yarikoreye mu Majyarugu ya Ireland. 

 

Kuva kandi Farquharson yatangira gukundana na Malia Obama, yahise ahagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bw’umutekano w’aba bombi. Ni ibintu bisa nk’uko byagendekeye Meghan Markle ubwo yatangiraga gukundana n’Igikomangoma Harry. 

 

Rory Farquharson kuba ari umwongereza ntibivuze ko aziranye n’umwamikazi ariko ku ruhande rwe afitanye umubano wihariye n’abo mu muryango w’i Bwami bitewe nuko mubyara we yabaye umwe mu bakozi b’abizerwa mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza.

 

Nubwo bwose itegeko rya Leta Zunze Ubumwe z’America rigaruka ku mutekano w’abana b’uwavuye ku mwanya wa Perezida rivuga ko baba bagomba gucungirwa umutekano mu gihe kingana n’imyaka 10 nyuma yo kuva kubuyobozi, biragoye kwemeza ko Malia yaba yaremeye gukomeza gucungirwa umutekano. 

 

Ababyeyi ba Rory barishoboye cyane aho bafite inyubako uyu musore yanakuriyemo ihagaze Miliyari 2.27 Frw, iyo nyubako ikaba iherereye mu Bwongereza aho batuye.

Bahuye mu mwaka wa 2017

Barack Obama n’imfura ye Malia Obama

Rory umwongereza wigaruriye umutima wa Malia Obama

Mu myaka yo hambere Rorry na Malia Obama

Rory yatumye iby’umutekano wa Malia bigabanywa

Baba batumura itabi nubwo bitazwi uwabyanduje undi 

Share this: