Abagore: Dore Ibintu 24 byoroshye ukwiriye kwitoza gukora niba umugabo wawe ataguhaza mu buriri
Umugabo wawe ashobora kuba ataguhaza mu buriri kubera impamvu zitandukanye. Kenshi usanga abagore batinya kubibwira abagabo babo ahubwo bagahitamo gushaka indi nzira yabafasha kunyurwa harimo no kuba babaca inyuma ibintu ubundi bitagakwiye kuko hari uburyo umugore ashobora gukoresha bigatuma afasha umugabo we kumunyura no kumuhaza mu gikorwa cy’akabariro.
Ubusanzwe akabariro si igikorwa cy’abagabo gusa, abagore nabo bagira ibyiyumvo kuri iki gikorwa. Umugabo utabizirikana atuma umugore ahorana irari ndetse akumva atishimye kuko hari ikintu cya ngombwa aba abura mu buzima. Niba uri umugore ibi bikaba byarakubayeho cyangwa wifuza kumenya icyo wakora biramutse bikubayeho, menya ko hari inzira ziboneye zishobora kwifashishwa kunyura neza muri icyo kibazo kandi umubano w’umugabo mubana ugakomeza.
Muri iki cyegeranyo rero twabegeranyirije inama 24 z’uko mwakwifata mu gihe umugabo wawe ataguhaza mu buriri:
1. Reka kumuca inyuma
Niba umugabo wawe atabasha kugera ku ndunduro y’ibyishimo byawe, ibuka ko igitsinagabo uzajya gushaka ahandi kitazasimbura agaciro k’umugabo wawe kose kuko hari n’ibindi warebyeho kugira ngo umukunde.Wibitakaza byose ukurikiye icyo kimwe gusa.
2. Gerageza gushimagiza igits1na cye
Kuba umugabo atabasha kukunyura ntibivuze ko ari umunyantege nke.Birashoboka ko haba hari impamvu nyinshi zirimo n’uburyo umwiyegereza. Mwereke ko igitsina cye ari cyiza ndetse ko ugikunze cyane kubera akamaro keza kigufitiye. Ibi bizatuma yisanzura arusheho kukwegera kandi bizagenda bihinduka uko iminsi yicuma.
3. Menyera igitsina cye n’umubiri we
Abagabo baratandukanye kuko buri wese agira igice cy’umubiri kizamura amarangamutima ye kurusha ibindi.Wireba gusa ko ataguhaza mu gitanda ahubwo iga umubiri we umenye aho ibyishimo bye biri bityo ahakoreshe nawe aguha ibyishimo.
4. Mwubakemo ubushuti n’imbamutima zidashingiye ku kabariro gusa
rugenda neza rukanoroha iyo buri wese afitiye undi amarangamutima y’ubucuti budasanzwe.Irinde kwigira uwo ku ruhande muhura kubera akabariro gusa, umwereke ko igihe cyose umufite ku mutima ubuzima buzajya bugenda buhinduka buhoro buhoro.
5. Gerageza kumarana nawe igihe gihagije
Iyo umaranye igihe n’umukunzi kandi mukanezeranwa,n’igikorwa cy’akabariro kigenda neza. Mujya kubikora buri wese yabitekerejeho kandi yabifatiye umwanya uhagije bityo mukisanga mwabyishimiye ku mpande zombi bityo bibakanyura.
6. Jya ugerageza gukangura amarangamutima ye kuri telephone
Iyo unyaruka ukamukangura,ukamutungura,ukamwereka ko umwitayeho igihe mutari kumwe,bituma aza yumva ibyiyumviro byo gutera akabariro byazamutse bigatuma igikorwa kigenda neza cyane.
7. Banza usuzume niba yarigeze kujya yikinisha
Umugabo wigeze kujya areba filimi z’urukozasoni(films pornographiques) nyinshi cyangwa akikinisha cyane akunda kugira ibibazo byo gutakaza umurego vuba cyangwa akumva ko intoki ze ar izo ziri bumuhe ibyishimo birenze ibyo akwitezeho. Muhumurize umwiyegereze umwereke ko uhari ngo umubere byose.
8. Mujye muganira ku gikorwa mugiye gukora
Jya umurinda kwinjira muri iki gikorwa asa nk’aho atunguwe cyangwa asa nk’uwagiteguye wenyine, ahubwo mubiganireho murusheho kubyiyumvamo.
9. Niba ataguhaza, irinde kwikinisha
Nutangira kwikinisha bizatuma aribyo biba mu bwonko bwawe bitume utangira kubona umugabo nk’aho ntabushake umufitiye. Ni byiza ko umufasha guhindura uburyo aho kumutererana uhimba ubwawe.
10. Itabire imyiteguro ye yose kuri iki gikorwa
Niba uzi ko hari ibintu umugabo wawe akunze gukora cyangwa kureba mu kwitegura gutera akabariro,mufashe umwegere mubifatanye.Ntukabe nka ba bagore binjira mu gitanda akumva ko kuba aryamye yambaye ubusa bihagije gusa kugira ngo igikorwa kibe kandi kigende neza.
11. Mumenere ibanga ry’umubiri wawe
Witinya kumubwira uti”iki gice kimfasha kugera ku ndunduro y’ibyishimo byanjye kurusha ibindi. Ni wowe uzi ibyagushimisha ashobora kuba adakora ngo musangire ibyishimo mwembi,isanzure umubwire ibanga ryawe ubona ataravumbura.
12. Menya ko hari abagore bafata igihe kirekire kugira ngo bagere ku byishimo byabo
Hari abagore bigorana ko basohora amavangingo yabo cyangwa kuba bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo. Niba umugabo wawe arangiza vuba wowe ukarangiza bitinze bigatuma ataguha ibyishimo nk’ibyo yabonye,mube hafi umutware neza wongere umutegure abashe gukomeza igikorwa utamweretse ko wivumbuye.
13. Winezeza abandi bagabo
Impamvu zishobora gutuma umugabo wawe ataguha ibyishimo zishobora no guturuka kuri wowe. Niba umugabo wawe amenye ko wirirwa wisanzura, ukidagadurana n’abandi bagabo ntabwo azakwiyumvamo.Ibi bishobora kuba impamvu yo kutabasha kukugeza ku ndunduro y’ibyishimo byawe.
14. Irinde kumutesha umutwe
akabariro ni igikorwa gitangirira mu mitekerereze.Niba umugabo wawe nta mahoro umuha ukamuhoza ku nkeke, ntuzumve ko we azabasha kuguha ibyo byishimo byo mu buriri rwose.
15. Mushotore
Hari icyo bita gushotora umugabo ugamije gutuma ashaka akabariro no kumukumbuza ibihe byiza mujya mugirana muri iki gikorwa. Witegereza ko ari we utera intambwe akwegera,niba nawe ubikeneye mwereke ko akenewe biranamunezeza.
16. Wimukina imikino yo kumubeshya ngo itume agutekerezaho cyane
Hari abagore bakora ibyo akumva ko bifasha umugabo nyamara bimutesha ubushake. Wimubeshya ko uri mu mihango, ko urwaye n’ibindi bisubiza inyuma ubushake yari agufitiye. Imikino yo kumwereka uyu munsi ko utamushaka,ejo ngo uramushaka ituma abura uko agufata.
17. Mubwire ibyo ushaka n’ibyo wifuza
Umugabo wawe witegereza ko azabasha gusoma ibyo utekereza,ntiwaba wamuhaye ako kazi kose ngo abashe no kugushimisha. Mufashe umubwire ibyo ukeneye n’uburyo umukeneyemo udaciye ku ruhande.
18. Ni mutegurane mbere na nyuma y’igikorwa
Mbere y’igikorwa mufatanya gutegurana musomana, masaje n’ibindi bibanezeza. Nyuma y’igikorwa mufashanya kwiyumvanamo ko buri wese yihariye(ari igitangaza) kubera ibyiza amaze kugukorera. Ibi bituma yumva koko adasanzwe bikamutera ishyaka ryo gukomeza kwiha intego yo kuzongera kubikora neza n’ejo n’ejobundi.
19. Wimumwaza mu nshuti zawe
Kirazira kugenda usebya umugabo wawe muri rubanda,ngo ugende uvuga ingano y’igitsina cye cyangwa intege nke ze mu buriri, ibi bimuca intege bigatuma n’ubushake bugabanuka.
20. Ntugaseke abandi bagabo bafite ikibazo nk’icye
Iyo useka cyangwa ugasebya abandi bagabo bafite ikibazo nk’icye cyo kudatinda mu gutera akabariro ntabwo bibashimisha babifata nko kubagabaho igitero.
21. Gerageza wige kumufasha kwisanzura no kumarana umurego akanya
Abagabo bamwe bakenera ubufasha mu kugira ngo babashe kumarana akanya umurego w’igitsina bityo bitume anashobora kugufasha gusohora amavangingo nawe ugere ku ndunduro y’ibyishimo byawe.
22. Rekera aho gutekereza cyane
Byakugora ko uryoherwa n’akabariro mu gihe umugabo wawe ari mu gikorwa nawe ukaba wibereye mu bitekerezo by’urudaca. Uri gutekereza niba amabere yawe ateye neza, niba igitsina cyawe kimunogera, niba uhumura neza,niba abana bakoze imikoro neza cyangwa niba watanze raporo nziza ku kazi. Isanzure umufashe nawe abone kuguha ibyishimo bihagije.
23. Shaka ubujyanama wizeye
Mwembi iyo mushatse umuntu ubaganiriza ku kibazo cyanyu mu bumwe n’ubwisanzure, bibafasha kumvana no kwihanganirana bisesuye bityo mukamenya uburyo mwitwara muri icyo kibazo.
24. Itoze kwihangana
Indi nama ikinyamakuru thatcerebrity.com,ni uko akabariro nayo ibamo ubuhanga kandi kuguma kwitoza bituma urushaho kumenyera. Mu rukundo jya umenya ko ari imibiri ibiri itandukanye iza kwihuza ngo imenyane. Menya ko uyu munsi imibonano ishobora kutagenda neza ariko uko mukomeza kwihangana no kuganira,no kuguma kuzana udushya bigenda birushaho kumera neza.
Niba rero gutera akabariro bitagenda neza,wifata imyanzuro ihutiyeho kuko hari ubwo biba bishobora gukemuka mutagombye kwiha rubanda. Byose bipfira ku mpamvu zitandukanye byaba n’uburwayi mukagana abaganga bakabafasha ndetse bishoboka mutaba muzi kubikora neza noneho mugashaka uko mubyiga mubikuye kuri interineti cyangwa se mukabaza abaganga.