Umurundikazi, Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda akaza gutabwa muri yombi yakatiwe gufungwa imyaka 10

Share this:

Umurundikazi Irangabiye Floriane wahoze aba i Kigali nk’impunzi mbere yo gutabwa muri yombi akajya gufungirwa iwabo, yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kuri uyu wa Kabiri.

Irangabiye yamenyekanye mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byabaga bivuga ku ngingo zerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yari yaratawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi mu mpera za Kanama 2022, rumukekaho icyaha cyo kugambanira igihugu gifitanye isano n’ikirego cy’uko ngo yakoranaga n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Irangabiye wari umaze imyaka irenga 10 mu Rwanda yafatiwe i Bujumbura; aho yari yagiye gusura umuryango we.

Ejo ku wa Kabiri ni bwo Irangabiye wari usanzwe akorera Radio Igicaniro yakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Mukaza ndetse runamuca ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’Amarundi.

Byari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubangamira ubusugire bw’u Burundi.

Share this: