Dore ahantu utagomba gupfa gukora ku mugore kuko ushobora kubiboneramo akaga gakomeye
Uri umugabo ariko ukwiriye kwiga no kumenya kubaha umugore ndetse ukamenya n’ahantu udakwiriye kumukora kuko byamurakaza nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Ukwiriye gushyiraho imbibi hagati yawe n’umufasha wawe ubundi ukirinda guhubuka umukora aho ubonye hose. Hari bamwe mu bagabo bakubitwa n’abagore babo (Slap), bakabibakorera atari urwango ahubwo ari ugushoberwa bitewe n’uburyo uba wamwisanzuyeho by’umwihariko ku mubiri we.
Mugabo, uragirwa inama yo kuyoborwa ibiganza byawe mu rwego rwo kumenya aho ubifatisha. Abagore ntabwo bakunda umugore ubakora mu maso bya hato na hato.
Umugore umwe yaragize ati: ”Ibaze kuba wafashe umwanya wawe uri kwisiga ibirungo (Maker up), hanyuma mu mwanya muto umuntu akaza akagukora mu maso byoroshye, ibintu byose wishyizeho agahita abikuraho. Birababaza cyane”.
Isura y’abagore ni ingenzi cyane kuko iri mu byo batakazaho umwanya munini.
Ntabwo biba byemewe gukora ku nda y’umugore uko wiboney. Ibi nubikora ushobora kwisanga mu manza. Abagore ntabwo bakunda umugabo ubakora ku nda by’umwihariko mu gihe utari umugabo we aha yanagukubita.
Nukora umugore ku nda ye ukabikora utamusabye uburenganzira, ni amakosa akomeye yo kwirinda. Umugore utwite we ni umwihariko, ntabwo ukwiriye gupfa kumukora ku nda. Abagirwa inama cyane ni ababikoraga ku bagore batari ababo.
Ntugapfe gukora mu musatsi w’umugore uko wiboneye. N’ubwo uri kumubona gutyo, menya ko uwo musatsi yawutakajeho amafaranga menshi cyane ari kuwukoresha ku buryo bigoranye kukwihanganira. Gukina n’umusatsi we, bifatwa nko kumwiyenzaho kabone n’ubwo atavuga.
Ntuzapfe gukora ku kibuno cy’umugore uko wiboneye cyane cyane igihe muri mu ruhame kuko abifata nko kumusuzugura cyane cyane iyo utari umugabo we.
Inkomoko: Realworld