Hari Telefone nyinshi zamaze gutakaza ubushobozi bwo kwakira ‘App’ ya Watsapp no kuba yakoreramo. Izo Telefone zirimo iPhone n’izo mu bwoko bwa Android benshi musanzwe mukoresha cyane mu mirimo ya buri munsi.
Watsapp ni ‘App’ ya Meta ndetse yabaye ikimenyabose kubera uburyo ifasha cyane abakora akazi gatandukanye, igahuza n’abatari kumwe ibintu byageragejwe n’abandi barema ‘App’ ariko bikanga. Watsapp kugeza ubu ifite abagera kuri ‘Billion 2’ barenga , bayikoresha buri Kwezi (Active Users ), gusa mu minsi mike iri imbere zimwe muri Telefone turagarukaho ntabwo zizaba zishobora kuyakira.
Bamwe mu bakoresha urwo rubuga , bavuga ko guhera muri Kamena 2025 , Telefone zose zirengeje imyaka 10 zatangiye guhagarika gukoresha Watsapp bitewe n’uko , Operating System yazo idahura n’imikorere ya Watsapp cyangwa se zikaba zitari ‘Updated’.
Ibyo bisobanuye ko kubera umutekano izo Telefone zizahagarika gukoresha Watsapp bikaba byaratangiye kuba guhera mu Kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
1.iPhone yo muri 2014 cyangwa mbere y’aho cyangwa idashobora gukora ibizwi nka ‘Update’ kugera kuri 15.1 iOS ntabwo izongera gukoresha Watsapp kuko izaba idashobora kujyamo ( Not Compatible).
Kuri Telefone za Android (Smartphone) ibisabwa ni byibura OS (Operating System) ya 5.0 nabwo yasohotse muri 2014. Bamwe mu bakoresha Telefone za Android, bahawe ubutumwa bubasaba gukora ‘Update’ ya Operating System ya Telefone kugira ngo babashe gukomeza kwemererwa gukoresha Watsapp. Kimwe n’abafite Telefone zirengeje OS ya 15.1.
Abafite iPhone 5, iPhone 6 cyangwa iPhone 6 Plus, zikaba zitarimo iOS ya 18 , bisobanuye ko n’abo batazabasha gukoresha Watsapp muri yo.
Telefone za Android nka ; Samsung Galaxy S III, HTC One X na Sony Xperia Z nazo ntabwo zishobora gukoresha Watsapp.
Meta ivuga ko impamvu yo guhagarika Watsapp muri izo Telefone byatewe n’uko nta mutekano uhagije zifite usabwa kugira ngo ‘Watsapp’ ibashe gukora itekanye nk’uko 9to5Mac babitangaza. Ibyo bije nyuma y’aho Uruganda rwa Apple rutangarije ko rutazongera gukora (Repair) Telefone za iphone 6.
Meta iherutse kongera impinduka 12 muri iyo App zirimo kongera umuntu kuri ‘Video Call’ no gukora Zoom y’ifoto ye n’ibindi.