Bisi y'ikipe ya Bizimana Djihad
Entertainment

Bisi y’ikipe Bizimana Djihad akinamo yatwitswe

Share this:

Mu mukino wari utegerejwe na benshi hagati y’amakipe abiri akomeye muri Libya , Al-lttihad na Al -Ahly Tripoli ikinamo abanyarwanda Bizimana Djihad na Manzi Thierry wabayemo imvururu zikomeye hagati y’abafana zanavuyemo no gutwikwa kw’imodoka yajemo abakinnyi .

Mu mukino wa deribi wahuje amakipe abiri akomeye muri Libya habayemo akaduruvayo gakomeye karanzwe n’imvururu zabereye mu kibuga haba mu bakinnyi , mu bafana kugeza hanze y’ikibuga .

Nubwo byari biteganijwe ko  aya makipe abiri akina nta bafana bari muri sitade kubera impamvu z’umutekano muke n’ubundi wari wabanje gukemangwa , ariko ntacyo byafashije kubera ko hari inkwakuzi z’abafana zabashije guca mu rihumye abashinzwe umutekano ku kibuga bakinjira kuri sitade ari nabo baje guteza umutekano muke wanavuye iyi mirwano ikomeye .

Byose byatangiriye ku munota wa 39′ w’igice cya mbere cy’umukino   nyuma yaho abakinnyi ku mpande zombi bari  batangiye guterana amagambo byanavuyemo imirwano ikomeye  byanasunikiye umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Portigal witwa Fabio Jose wari uyoboye uyu mukino kuwuhagarika .

Nubwo no mu ntango z’umukino byagaragara ko ushobora kutaza kurangira amahoro ; iyi mirwano yatangiye gufata isura idasanzwe ubwo ikipe ya Al -lttihad yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 38′ kuri kufura [coup -franc] nziza yashyizwe mu izamu n’umunya- Moroc witwa Zerhouni Noufal  , hanyuma hashize umunota umwe gusa abakinnyi batangiye gufatana mu myenda biba ngombwa ko abasifuzi bahagarika uyu mukino .

Nyuma yuko uyu mukino wari umaze guhagarikwa , Komiseri yagerageje kujya kwinginga abasifuzi ngo bagaruke mu kibuga ariko barabyanga kubera ikibazo cy’umutekano muke .

Kimwe mu bitangaje muri uyu mukino nuko mbere yuko uyu musifuzi ahagarika uyu mukino ku munota wa 39′ ,yari amaze gutanga amakarita atanu arimo ane y’umuhondo n’umutuku umwe weretswe Hamdou Mohammed El- Honi wa Al Ahli .

Izi mvururu ntago zahagarariye mu kibuga gusa kuko zanakomereje hanze yacyo , aho bisi zari zajemo aya makipe zatwitswe ndetse bigakekwa ko byaba byakozwe n’abafana batishimiye ibyavuye mu mukino .

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya [ LFF] binyuze muri Komite yaryo ishinzwe amarushanwa ryatangaje ko rigiye gusuzuma raporo yatanzwe na komiseri w’umukino kugirango hafatwe ingamba zikwiye zinitezweho ko zigomba kuzana n’ibihano ku mpande zombi .

Share this:

LEAVE A RESPONSE