Ingabire Victore yatawe muri yombi
Politics

RIB yafunze Ingabire Umuhoza Victoire – Ibyo akurikiranweho

Share this:

RIB yataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Itabwa muri yombi rye rikurikiye ibyavugiwe mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Kane.

Ubwo rwasomaga icyemezo kuri uyu wa 19 Kamena 2025, rwategetse ko iperereza kuri we ritangira ku wa 20 Kamena 2025.

Mu rukiko, havuzwe ko agomba gukorwaho iperereza ku byaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.

Ingabire yakozweho iperereza nyuma y’uko abantu icyenda barimo n’Umunyamakuru wa Umubavu TV n’ikinyamakuru cya Umubavu, Nsengimana Théoneste, bari kuburanishwa bakunze kumugarukaho cyane mu rubanza.

Abaregwa bose bafashwe mu 2021, baregwa ibyaha bifitanye isano n’amahugurwa Ubushinjacyaha buvuga ko yitabiriwe n’abari abayoboke b’Ishyaka rya Dalfa-Umurinzi bagamije kwigira hamwe amayeri bazakoresha mu guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Ubushinjacyaha bwerekana ko abari mu nama bahurije ku mugambi wo guhirika ubutegetsi, bahugurwa ku buryo butandukanye bashobora kwifashisha muri uwo mugambi.

Ngo ni amahugurwa bahabwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa “Blueprint For Revolution” cyanditswe n’Umunya-Serbia, Srdja Popovic.

Icyo gitabo kirimo amayeri abifuza kurwanya ubutegetsi biyambaza bitabaye ngombwa gufata intwaro.

Ku meza y’ibiganiro by’abo bayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda riyobowe na Ingabire Victoire, hariho ingingo zirimo kuririra ku bibazo bishingiye ku misoro y’ubutaka, ibibazo by’abamotari, ibibazo bya Kangondo n’ibindi bashoboraga kuririraho bigaragambya.

Indi nkuru wasoma: Abarimu batazi icyongereza bagiye kwirukanwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Mu gucura uwo mugambi ngo bigishwaga uburyo bwo gukemura ibibazo nka Operation Shirubwoba udahungetwa ugahungeta, Serwakira n’iyiswe Sondage.

Kuri Operation Shirubwoba, abaregwa basobanura ko ababahuguraga babasabaga gutinyuka, bakavuga ibibazo baba bafite, bagatanga ibitekerezo by’uko byakagombye gukorwa.

Kuri Serwakira n’iyiswe Sondage, byari bigamije gutanga ibitekerezo no gukoresha abandi baturage babazwa ibibazo baba bafite n’uburyo bumva bikwiye gukemurwa n’ibindi.

SRC: Umuryango

Share this:

LEAVE A RESPONSE