Mu rukerera rwa tariki ya 22 Kamena 2025, igisirikare kirwanira mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye igitero karundura cyahawe izina “Operation Midnight Hammer’ ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, bya Fordow, Natanz na Isfahan.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, na Perezida w’Inama Njyanama y’Igisirikare, Gen Dan Caine, basobanuye ko iki gitero cyifashishije indege z’intambara za B-2 Spirit cyari kigamije gukumira umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi.
Hegseth na Gen Caine basobanuye ko Fordow, Natanz na Isfahan ari ibigo by’ingenzi bya Iran muri gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi, bityo ko iyi “Operation Midnight Hammer’ yari igamije kubyangiza bikomeye, hatabayemo kwica abasirikare ba Iran, abaturage ndetse no gukuraho ubutegetsi bw’iki gihugu.
Minisitiri w’Ingabo yagize ati “Ibwiriza twahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo ryahamyaga intego, ryari rifite imbaraga kandi ryari risobanutse. Twasenye gahunda ya Iran y’ingufu za nucléaire.”
Yakomeje ati “Iki gikorwa ntabwo cyari kigamije guhindura ubutegetsi. Perezida yategetse ko hagabwa igitero ku bibangamira inyungu z’igihugu cyacu bituruka kuri gahunda ya nucléaire ya Iran, no mu rwego rwo kurinda ingabo zacu n’iz’inshuti, Israel.”
Bavuze ko iki gitero cyateguranywe ibikorwa byinshi byari bigamije kugifasha kugera ku ntego ndetse kigatungurana, kandi ko abapilote b’izi ndege bamaze amasaha 18 bavugana n’abayoboraga iki gitero kugeza gishyizwe mu bikorwa.
Gen Caine yasobanuye ko B-2 Spirit zirindwi za mbere zarashe kuri Fordow misile ebyiri za GBU-57 zipima ibilo birenga ibihumbi 13, zifite ubushobozi bwo gucengera mu ntera ndende y’ubujyakuzimu, zigasenya ibikorwaremezo bihubatse.
Gen Caine yasobanuye ko B-2 Spirit zaherekejwe n’izindi ndege nyinshi, zanyuze mu gice cy’uburengerazuba hejuru y’Inyanja ya Pacifique, hagamije kujijisha ikoranabuhanga rya Iran ritahura umwanzi (radar) ndetse n’intwaro zikumira ibitero byo mu kirere. Ibyo ngo byatumye Iran idashobora kumenya ubukana bw’iki gitero.
Mu rugendo rw’amasaha 37 yo kujya muri Iran no gusubira ku birindiro bya Whiteman muri Leta ya Missouri, indege za B-2 Spirit zaherekejwe n’izindi zazongeraga amavuta ziri mu kirere kuko ntizigeze zigwa ku butaka mbere y’uko igikorwa kirangira.
Uyu musirikare yavuze ko abantu bake cyane mu bateguye iki gitero ari bo bari bazi umugambi wo kujijisha Iran, yewe na bamwe mu bayobozi bakomeye i Washington no mu ngabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) ntibari bawuzi.
Nyuma yo kurasa GBU-57 ebyiri kuri Fordow, izindi ndege za B-2 Spirit zahise zirasa kuri Natanz na Isfahan. Ubwato bugendera munsi y’amazi bwa Amerika na bwo muri uwo mwanya bwamishe missile nyinshi za Tomahawk kuri Isfahan.
Muri rusange, kuri ibi bigo bitatu bya nucléaire harashwe misile 75 zirimo 14 za GBU-57 nk’uko Gen Caine yakomeje abisobanura. Urugendo zakoze ziva muri Misouri kugera mu kirere cya Iran rwareshyaga n’ibilometero ibihumbi 11.
Amerika yasobanuye ko icyemezo cyo gukoresha indege za B-2 Spirit cyari ngombwa, kuko zifite ubushobozi bwo kwihisha umwanzi, zikarinda zigera mu birindiro bye atabizi. Kuri misile za GBU-57, ihamya ko ari ubwa mbere zifashishijwe mu ntambara.
Iran yarajijishijwe
Gen Caine yasobanuye ko izi ndege zagenderaga ku muvuduko mwinshi cyane, kandi zagenderaga ku butumburuke buri hejuru cyane hagamijwe kujijisha ‘radar’ za Iran ndetse n’intwaro zihanura indege.
Uyu musirikare yasobanuye ko bitewe n’amayeri yo kujijisha umwanzi n’ikoranabuhanga B-2 Spirit na GBU-57 zikoranye, ingabo za Iran zitashoboye kurasa izi ndege kuko nta sasu na rimwe zagerageje kuzirasaho.
Ati “Ntabwo tuzi ko hari isasu na rimwe ryazirashweho ubwo zasohokaga. Indege z’intambara za Iran ntizigeze ziguruka, kandi bigaragara ko intwaro za Iran zikumira ibitero byo mu kirere zitigeze zitubona.”
Gen Caine yavuze ko ibikorwaremezo bya nucléaire bya Iran byangiritse bikomeye ku buryo iki gihugu kizagorwa no gukomeza umushinga wo gutunganya intwaro kirimbuzi, ibyo Amerika ibona ko ari inkuru nziza kuko igamije kurengera inyungu zayo n’ibihugu by’inshuti.
Yagize ati “Isuzuma ry’ibanze ry’urugamba ryakozwe rigaragaza ko ibi bigo bitatu byangiritse bikomeye, byarasenyutse.”
Hegseth yashimiye abapilote, abasare n’abandi basirikare bagize uruhare muri iki gitero kuko bitwaye neza nk’uko bari babyitezweho. Yanashimiye Israel ihanganye na Iran kuva tariki ya 13 Kamena 2025 kuko yagize uruhare mu kugitegura.
Ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena, nyuma y’umunsi umwe gusa Iran yahise yihorera irasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika muri Qatar na Iraq.
Perezida Donald Trump yatangaje ko yemeranyije na Israel na Iran ko habaho agahenge ariko kugeza mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena ibisasu byari bikisukiranya ku mpande zombi.
Iran yavuze ko niyongera gushotorwa na yo nta kabuza izongera ikarasa ibindi bigo bya gisirikare bya Amerika

