Yago yahishuye ko inkuru zimaze iminsi zicicikana z’uko yatandukanye n’umukobwa witwa Teta Christa, bakundanaga banabyaranye umwana w’umuhungu, ari zo anavuga ko yagiye amutunguye kuko atari mu rugo.
Mu kiganiro yacishije kuri shene ye, Yago yavuze ko ‘nta ntwari y’amarangamutima’ kuko hari ababigerageza amarangamutima akabatsinda, cyangwa bagaheranwa n’agahinda gakabije kugeza aho biyahuye.
Yakomeje avuga ko ashaka guca amazimwe, kandi avuga ko nk’uko bamwe babivuze, atari ibyo gutwika umukobwa bakundanaga batandukanye gusa ubu akaba ameze neza ndetse n’umwana akaba nta kibazo afite.
Ati “Umukobwa nababwiye nakundaga ntabwo tukiri kumwe. Ni nanjye ubyivugiye ari mu muryango we. Akaba ameze neza ndetse n’umwana akaba ameze neza. Njye ntabwo ndi umugabo utinya ibibazo. Ndi umugabo urebana n’ikibazo akakibwira ngo ndakuruta. Ndamukunda kandi ndamwubaha, uko twahuye n’uko twamenyanye ni ibyacu. Hari umuntu ejo wanyoherereje uburwayi ababyeyi bagira bakimara kubyara. Ni ihungabana ryitwa ‘postpartum disorder’.”
Yakomeje avuga ko atigeze akubita Teta, cyangwa ngo amutoteze cyangwa ngo abe yamwirukana, ahubwo uyu mukobwa yifashe akamusezera mu buryo butunguranye.
Ati “Icyo mugomba kumenya ntabwo nigeze nirukana umuntu nakundaga, nta nubwo nigeze mukubita. Ikindi mugomba kumenya ni uko yansezeye ntari mu rugo, ndi mu kazi. Anyoherereza ubutumwa ambwira ko agiye. Njye najyaga numva abahanzi baririmba izi nkuru simbashe kubyakira neza. Nanjye ibintu maze iminsi ncamo ni inkuru zikaze. Hanyuma umuntu wanjye agenda gutyo[…] ariko njye icyubahiro mugomba kizagumaho.”
Yago avuga ko yakomerekejwe n’ibyamubayeho, ariko akaba yikomeza bya kigabo nubwo bitoroshye.
Ati “Sinababeshya mba numva narakomeretse ariko nyine umuntu aba agomba gukomera. Ibaze umuntu ukunda, mumaze kubyara umaze kubona umwana wawe w’imfura w’umuhungu, umuntu akamutwara mu byumweru bitatu. Abantu mwabyaye mwe murabizi. Umuntu akagutwara umutima mu byumweru bitatu utanahari. Abagabo baca mu bintu bikaze […]ni ziriya mfu mujya mwumva ukumva umugore yishe umugabo, cyangwa umugabo nawe yabikoze. Abanseka mwisekere.”
Yavuze ko adakeneye ko abantu bamugirira impuhwe, asaba amasengesho kuko kuri ubu ibintu byo gukundana yabihariye Imana, kuko yirwaniriye bikanga.