Kompanyi ikomeye y’abanyamerika yinjiye mu mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi Rusizi III
Sosiyete ikora iby’ingufu z’amashanyarazi ikomoka muri Amerika, igiye kwinjira mu bikorwa by’umushinga wo kubaka urugomero rwa Ruzizi III ruzatanga umuriro ungana na megawatt 206 mu bihugu birimo u Rwanda, RDC n’u Burundi.
Uyu mushinga wadindijwe n’ibibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ni umwe mu yo byitezwe ko ishobora kubyutswa mu gihe cya vuba nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Anzana Electric Group izakorana na Ruzizi III Holding Power Co. Ltd. mu kubaka uru rugomero.
Ni umushinga uzatwara miliyoni 760$, uzagira uruhare mu guhuza ibihugu no kongera ingufu z’amashanyarazi.
Anzana yashinzwe mu 2011, ni Sosiyete y’Abanyamerika yashoye imari mu bijyanye n’amashanyarazi. Mbere yitwaga Virunga Power. Iteganya kuba yagura imigabane ingana na 10% muri Ruzizi III.
Ruzizi III Holding, ni Sosiyete ishyigikiwe n’Ikigega cy’Iterambere cya Aga Khan Fund for Economic Development.
Uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere runini mu Rwanda kuko ruzatanga amashanyarazi akomoka ku mazi angana na megawatt 206, mu gihe amashyanyarazi akomoka ku mazi u Rwanda rufite kugeza ubu yose hamwe ari megawatt 140.
Ibi bihugu uko ari bitatu, u Rwanda, u Burundi na Congo bizatanga amafaranga angana, ndetse n’amashanyarazi azaboneka bizayagabana mu buryo bugana, bivuze ko buri gihugu kizishyura arenga miliyoni 266$ kizajya gihabwa umuriro ugana na megawatt 68,6.
Biteganyijwe ko imirimo kubaka uru rugomero izatangira muri Mutarama 2026, ukarangira mu 2030.