Yishwe n'umugabo wasambanyaga umugore we
Health

Nyanza: Umugabo yafashe umugore we asambana n’undi mugabo, ibyo bamukoreye ni agahomamunwa

Share this:

Nyanza: Umugore wakekwagaho ubusambanyi yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we afatanyije n’undi mugabo bikekwa ko basambanaga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu gicuku cyo ku wa 25 Kamena, 2025 mu mudugudu wa Gihimbi mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Nyagisozi, bikekwa ko uwitwa Karangwa Alexis w’imyaka 53 y’amavuko washakanye byemewe n’amategeko na Yabaragiye Thancile babyarana abana bane, bikekwa ko Karangwa yishwe n’umugore we Yabaragiye afatanyije n’umugabo witwa Nkaka Vianney w’imyaka 53.

Ubwo uriya mugore Yabaragiye Thancile yari kumwe na Nkaka Vianney bikingiranye mu gikari cy’inzu y’undi muturage, nyakwigendera yagiye kureba asanga umugore we ari gusambana n’uriya Nkaka, maze atangira kurwana n’umugore we.

Uriya mugabo bikekwa ko yasambanyaga uwo mugore, yahise azana isuka ayimukubita (akubita nyakwigendera) mu bitugu yikubita hasi, babonye ameze nabi bashaka kumujyana kwa muganga ariko ahita ashiramo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko uriya mugore n’uriya mugabo batawe muri yombi RIB ikaba yaratangiye iperereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye uriya mugore n’uriya mugabo batawe muri yombi bari biriranwe basangira inzoga mu kabari, maze nyirakabari afunze akabari ke bo bahita bajya kwikingirana mu gikari, ari naho bikekwa ko bakubitiye nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma naho abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Share this:

LEAVE A RESPONSE