Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Aba Gen. ba FRDC, SADC n’Uburundi bahuriye mu nama i Goma. Ni iki kiri bube kuri M23

    Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi, bahuriye mu nama I Goma, kuri uyu wa kane. Uwa mbere wakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ni Umugaba w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Gen.…

  • Perezida Putin yaburiye abanyaburayi kutohereza ingabo muri Ukraine anahishura ikizabaho nibabirengaho

    Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye aburiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ko bitahirahira ngo byohereze ingabo muri Ukraine. Ingaruka z’imyanzuro nk’iyi ngo yaba “amahano”, niko avuga. Mu ijambo ry’umwaka yaraye agejeje ku gihugu, Perezida Putin yashinje Uburengerazuba [Uburayi na Amerika] ko burimo kugerageza gushyira Uburusiya mu irushanwa ryo kurema intwaro. Avuga ko Uburusiya ari…

  • Umunyezamu wa Bugesera FC yatawe muri yombi

    Umunyezamu Habarurema Gahungu ukinira ikipe ya Bugesera FC yafashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze mu mujyi wa Nyamata, nyuma y’ibyishimo byo guhembwa amezi atanu icyarimwe. Habarurema wakiniye Sunrise FC na Police FC arafunze nyuma y’aho afatiwe mu mujyi wa nyamata atwaye imodoka yasinze bivuze ko agiye gufungwa iminsi itanu nkuko amategeko abiteganya. Habarurema yafashwe…

  • Rayon Sports yazanye umukinnyi w’umudage ngo ayifashe kwitwara neza

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports y’abagore yagaragayemo umukinnyi w’uruhu rwera bivugwa ko yaje gufatanya urugendo rwa Shampiyona na Gikundiro. Mu gushaka amakuru arambuye kuri uyu mukinnyi, twaje kumenya ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubudage witwa Helan, aho yaje gusinyana amasezerano na…

  • Minisitiri w’intebe w’Uburundi yavuguruje ibivugwa na Perezida Ndayishimiye ku gitero cya Red-Tabara

    Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi ari abaturage ba kiriya gihugu; bitandukanye n’ibivugwa na Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe abitirira u Rwanda. Ndirakobuca yabitangaje ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari ahitwa i Gihanga, aho aheruka guhurira n’abagize inzego z’ubuyobozi ndetse…

  • Judith yishongoye cyane ku wamubwiye ko atazabona umugabo

    Umuherwekazi Niyonizera Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yahaye inkwenene umuntu wamwandikiye ubutumwa amubwira ko atazigera abona umugabo ko nanaramuka amubonye yazamwegera akamugurira agacupa. Uyu mudamu w’umwana umwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yishongora kuri uwo muntu atifuje gutangaza amazina ye, wamubwiye ko atazabona umugabo. Judith yagize ati: “Sinzukuntu narebye muri phone ishaje nari narabitse…