-
Munyakazi Sadate yinjiye mu kibazo cya Mayor wa Nyanza bivugwa ko yirukanwe ku nshingano ze akanafungwa azize inshoreke ye
•
Inkuru zitandukanye zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku mibanire ya Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza n’umugore bivugwa ko baba bakundana, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze. Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, Umuvugizi wa RIB,…
-
Hamenyekanye ibyo Perezida Tshisekedi yahise akora akimara kumenya ko Joseph Kabila yasanze AFC/M23 anyuze i Kigali
•
Mu masaha make gusa nyuma y’uko hagaragaye amakuru yemeza ko Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda, ibintu byahinduye isura mu biro bikuru bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Hari amakuru yizewe avuga ko Perezida Tshisekedi yahise ava igitaraganya mu…
-
Ingabo za SADC zashyize zemera gutaha zinyuze mu Rwanda. Ese ibi bisobanuye iki?
•
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeye kuva ku izima zikanyura mu Rwanda mu gihe zizaba zitashye. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana. Tariki ya 13 Werurwe 2025,…
-
Kanyinya: Habaye impanuka y’imodoka 2 ihitana abantu 2 abandi benshi barakomereka
•
Abantu babiri bapfuye, abandi barindwi barakomereka mu mpanuka y’imodoka eshatu yabereye mu muhanda uva i Kigali werekeza i Musanze ahazwi nka Kanyinya. Iyi mpanuka yatewe n’imodoka eshatu zagonganye. Imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n’umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n’indi…
-
Inkuru ibaye impamo. Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC yasesekaye i Goma nk’uko aherutse kubitangaza. Ese ibi bisobanuye iki ku rugamba M23 irimo kurwana?
•
Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’igihugu. Amakuru avuga ko Kabila wari umaze iminsi aba muri Afurika y’Epfo yageze i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu. Ni amakuru bamwe mu bantu bo muri AFC/M23 bahaye itangazamakuru, bavuga ko…
-
Perezida Tshisekedi yasinyanye amasezerano n’abacancuro bashya
•
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasinyanye amasezerano akomeye n’umucancuro w’Umunyamerika Erik Dean Prince, ashingiye ku kohereza abacancuro b’inzobere kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro ndetse no kugenzura imisoro yinjira n’isohoka mu gihugu. Amakuru yemejwe n’ibiro ntaramakuru bya Reuters, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Mutarama 2025,…