Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Ibisasu 2 byatewe ku ishuri i Goma. Impande zombi ziritana bamwana

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 02 Gashyantare 2024,ibisasu bibiri byatewe ku ishuri ribanza i Mugunga,abantu benshi biganjemo abanyeshuri barakomereka. Ibi bisasu byatewe byakomerekeje bikomeye abantu bivugwa ko ari batatu gusa amashusho aragaragaza ko aho cyaguye hari ku ishuri. Umutwe wa M23 wahise ushinja FARDC, SADC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi gutera…

  • Byinshi kuri Drone CH-4 bivugwa ko itoroheye M23

    Mu gihe imirwano ikaze ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Masisi hagati ya M23 n’ingabo za leta (FARDC) hamwe n’abafatanya nazo, imwe mu ntwaro irimo gukoreshwa n’uruhande rwa leta ni indege zitagira abadereva zizwi nka drone. Umuvugizi w’umutwe wa M23 ntasiba kuvuga ko ingabo za leta zirimo gukoresha drone mu “kurasa buhumyi” ku basivile…

  • Ese KNC yivuguruje ku cyemezo yari yafashe cyangwa yavugurujwe?

    Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yamaze kwemeza ko ikipe ye ya Gasogi United izakina umukino w’ejo na Kiyovu Sports nubwo yari yatangaje mu minsi yashize ko yasheshe ikipe. KNC yavuze ko uyu mukino bazawukina ariko bakomeje gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho. TV1 yatangaje ko uyu Perezida…

  • FARDC na SADC banogeje umugambi karundura mushya wo kurimbura M23. Ese uteye ute?

    Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yohereje Gen. Maj. Shora Mabondani mu burasirazuba bw’igihugu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bushya bw’intambara yo kurwanya inyeshyamba za M23. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Gen. Mabondani, Umuyobozi mushya w’Akarere ka 34 ka Gisirikare, yageze mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru,…

  • Musanze: Umuturage asanga urukiko rwarumye ruhuha umukire wamuriganyije isambu

    Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama rwemeje ko umukire Habyarimana Pierre yaguze mu buryo bw’uburiganya isambu y’umuturage witwa Bazimaziki Aimable, rutegeka ko uyu muturage asubizwa ubutaka bwe. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo uru rukiko rwari rwaburanishije urubanza Habyarimana yari yarajuririyemo umwanzuro w’urubanza rwaciwe n’inteko y’abunzi bo mu murenge…

  • Mashami yavuze icyamufashije gutsinda APR FC anakomoza ku misifurire itishimiwe n’abakinnyi ba APR FC

    Umutoza Mashami Vincent yavuze ko yishimiye gutwara igikombe cy’Intwari kuko kivuze byinshi ku gihugu ndetse yemeza ko yasabye abakinnyi be gutuza no gukomeza kugira inyota yo gutwara igikombe. Ikipe ya Police FC yaherukaga igikombe mu bikinirwa mu Rwanda muri 2015,yaraye itsinze APR FC ibitego 2-1,yegukana igikombe cy’Intwari. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Mashami yavuze ko…