Nyuma y’imyaka isaga ibiri Element ateguje injyana ya Afro Gako yamuritswe Country Records hibazwa byinshi
•
Inzu itunganya imiziki ya Country Records yamuritse injyana nshya ya ”Afro Gako” nyuma y’imyaka isaga ibiri Element ayiteguje, hibazwa niba uyu musore yibwe cyangwa batoraguye zahabu bakanga ko irengerwa n’icyondo. Muri 2020 ni bwo umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya imiziki, Element yatangarije Isibo Tv ko agiye gushyira hanze injyana nshya ya Kinyarwanda iri mu…
Umuko washyizwe mu biti birenga miliyoni bizaterwa hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi – IMPAMVU
•
Igiti cy’Umuko kiri mu biti birenga Miliyoni bizaterwa hirya no hino mu gihugu hibukwa Abatutsi barenga Miliyoni bishwe bazize Jenoside mu 1994. Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje,tariki 27 Mutarama 2024 nibwo mu Karere ka Huye, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihigu yatangizaga ibikorwa bibanzIriza Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hakozwe…
Umuhanda Gakenke – Musanze wafunzwe n’inkangu
•
Umuhanda Gakenke-Musanze wafunzwe n’inkangu kuva mu ma saa sita z’ijoro tariki 30 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda umaze amasaha 10 utari Nyabagendwa, ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo…
Rubavu: Ubushinjacyaha bwagaragaje uko mu igororero habereyemo kwica no kwica urubozo imfungwa
•
Kuwa mbere imbere y’urukiko i Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda Ephraim Gahungu wahoze akuriye gereza ya Rubavu yahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha. Kimwe na Innocent Kayumba wamubanjirije gutegeka iyi gereza, barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze n’ababarirwa muri za mirongo bagakorerwa ibikorwa…
Nyanza: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoze ubukwe bw’agatangaza
•
Umusore n’umukobwa bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, biyemeje kubana akaramata ndetse ubukwe bwabo bwashimishije benshi mu babutashye. Ubu bukwe n’umusaruro w’urukundo rwa Mushimiyimana Pacifique w’imyaka 36 na Immaculee Mutuyeyesu w’imyaka 31 bombi bafite ubumuga, ntibumva ntibanavuga. UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko mu bukwe bwabo hakoreshwaga ururimi rw’Ikinyarwanda, n’urw’Amarenga. Ni nako kandi…
Umukinnyi ukomeye wa filime yahishuye uko yaryaga inkoni buri gihe iyo Manchester United yatsindwaga
•
Umukinnyi wa firime uzwi cyane muri Nollywood yo muri Nigeria, Victoria Inyama, yavuze ko umugabo we batandukanye, Godwin Okrim yahoraga amukubita igihe cyose ikipe y’umupira w’amaguru afana, Manchester United yatsinzwe. Uyu mugore yavuze ko igihe cyose yakubitwaga iyo ikipe ya Man United yabaga yatsinzwe. Mu kiganiro yagiranye na Chude Jideonwo, Inyama yavuze ko agikomeje…