Ntibisanzwe: Umusore yamaze iminsi 4 yose afite isasu mu mutwe atabizi
•
Umunyeshuri wo muri Brazil yamaze iminsi ine ari mu birori atazi ko yarashwe mu mutwe, isasu riri mu bwonko. Mateus Facio, ufite imyaka 21, yatekerezaga ko yatewe ibuye ku mutwe n’umuntu ubwo yari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya i Rio de Janeiro kandi ntabwo yabitekereje cyane nyuma y’uko amaraso ahagaze vuba. Facio yamaze…
Abantu 47 bishwe n’umusozi
•
Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko byibuze abantu 47 bashyinguwe n’inkangu yibasiye igice cya kure mu misozi yo mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’Ubushinwa. Ibiro ntaramakuru by’igihugu Xinhua byatangaje ko abantu babiri byemejwe ko bapfuye nyuma y’inkangu yabaye mu rukerera, mu Ntara ya Zhenxiong, mu ntara ya Yunnan. Ikinyamakuru cya Leta, CCTV ,cyavuze ko ingo zigera…
Karasira Aimable wakoze ibitamenyerewe mbere yo kwinjira mu rukiko yireguye ku byaha aregwa
•
Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda kuwa mbere hakomeje urubanza ruregwamo Aimable Karasira aho umushinjacyaha yakomeje gusobanura ibimenyetso bigize ibyaha amurega. Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza y’u Rwanda ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana. Karasira yageze ku rukiko yitwaje…
AFCON2024: Ghana yasezerewe nyuma y’iminota 90 yizeye gukomeza
•
Ikipe ya Misiri yarokotse by’igitangaza mu itsinda B,nyuma y’aho Ghana irangaye ibitego 2-0 yari yatsinze mu minota 90 ibyishyurwa mu minota 6 y’inyongera. Mozambique yatsinze ibitego bibiri mu minota itatu gusa isezerera Ghana nayo itiretse kuko zombi zagize amanota abiri bikura iyi Ghana mu makipe yashoboraga kuzamuka mu kindi cyiciro. Ghana yari yatsinze ibitego…
Perezida Ndayishimiye yohereje abasirikare benshi mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’u Rwanda
•
Perezida w’u Burundi wiyemeje kuzatanga umusanzu mu guhiruka ubutegetsi bw’u Rwanda,yohereje ingabo ze mu ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda ku bwinshi. Perezida Ndayishimiye yaraye atangarije urubyiruko rw’i Kinshasa ko ashaka gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kuva muri gereza ndetse ashimangira umugambi wo gufatanya na Tshisekedi guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Radio RPA yo mu Burundi…
SADC na FARDC barwanye inkundura na M23 kuri iki cyumweru
•
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) watangaje ku cyumweru ko umunyamabanga wawo Elias Magosi yasuye ingabo zawo zoherejwe mu mirwano muri DR Congo. SADC ivuga ko Magosi – ukomoka muri Botswana – yari yaje “kwishimira no kugenzura uko ibikorwa byifashe”. Umutwe wa SADC kugeza ubu ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo,…