Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Akamaro k’UMWENYA, indwara zivurwa na wo n’uko wawunywa

    Ibyatsi bizwi ku izina ry’umwenya bikunze kwimeza mu bice by’icyaro,ni umwe mu miti myiza benshi bakuze bavurishwa,kandi ubarinda indwara nyinshi zifata umubiri byoroshye,nubwo muri iyi minsi ukunze gukoreshwa mu cyayi. Umwenya ni umwe mu miti gakondo ikunze gukoreshwa n’abakecuru,kuko bazi akamaro kawo cyane,nyamara indwara nyinshi zirembya abantu zivurwa nawo,cyangwa ugakoreshwa nk’urukingo mu kuzirinda. Icyatsi…

  • Kiyovu Sports yafatiwe ibindi bihano na FIFA mu gihe n’ubusanzwe itorohewe

    Ikipe ya Kiyovu Sports yahanishijwe kudasinyisha abakinnyi kubera kutubahiriza amasezerano. Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports ibamenyesha ko batemerewe gusinyisha umukinnyi n’umwe muri iri soko ry’igura n’igurisha. FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko mu gihe itarakemura ikibazo ifitanye n’umukinnyi w’umurundi Ndikumana…

  • Miss Muyango na Kimenyi Yves basezeranye – AMAFOTO

    Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 na Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa ekipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali basezeranye imbere y’amategeko. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nyarugenge. Mu mashusho yashyizwe hanze,Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bari bafite akanyamuneza ubwo…

  • M. Irene arimo kuvumirwa ku gahera i Burundi nyuma yo gukorerayo igitaramo

    Umunyamakuru wo kuri murandasi akaba n’umujyanama w’abahanzi Irene Mulindahabi akomeje guterwa amabuye i Burundi nyuma yo kwitambika abakoresha umuyoboro wa Youtube i Burundi. Irene Mulindahabi witazira akazina ka ’M Irene’ i Burundi akomeje guterwa imijugujugu n’abanyamakuru baho biganjemo abakoresha umuyoboro wa Youtube nyuma yo kubitambika bashaka amaramuko. Iyi mijugujugu yaturutse ku gitaramo abahanzi abereye…

  • Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports yareze Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général

    Mvukiyehe Juvenal, nyiri ikipe ya Addax yareze umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, uzwi nka ’Général’ icyaha cyo kwangisha undi rubanda ndetse no guharabika. ’Général’ azitaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Kane, tariki 4 Mutarama 2024, nyuma yo kuregwa na Mvukiyehe Juvénal yashinje uruhare mu kuroga iyi kipe yayoboraga.…

  • Uganda: Indege ya gisirikare yahiye irakongoka

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamisingiri mu Ntara ya Kichwamba, muri metero nkeya uvuye ku mupaka w’akarere ka Kabarole na Ntoroko. Abasirikare benshi bahageze, basanze ibisigazwa by’iyi ndege byahindutse ivu. Ubuyobozi bwavuze ko byibuze abantu batatu bapfuye nyuma y’iyi mpanuka ya kajugujugu ya gisirikare yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri. Abapfuye ni abasirikari babiri…