Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Burundi: Amagambo ya Perezida Ndayishimiye yatangiye kugira ingaruka ku baturage

    Ijambo rya Perezida Ndayishimiye ryatangiye kugira ingaruka ku baturage kuko kuri uyu wa mbere, abagabo babiri bo mu turere twa Musigati na Bubanza, mu ntara ya Bubanza batawe muri yombi na polisi. Abafunzwe ni abahoze ari impunzi mu nkambi zo mu Rwanda. Ni abanyamuryango ba MSD (ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi) bashinjwa n’ubutegetsi bwa Gitega…

  • Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe mu gitero cya Israel

    Igisirikare cya Israël cyishe umuyobozi mukuru wungirije w’umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Saleh al-Arouri, mu majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Liban, Beirut. Israel ishimangira ko iyicwa ry’uyu mutegetsi wa Hamas i Beirut atari igitero kuri Libani, mu gihe abanzi bayo bavuga ko “izahanwa” kubera uru rupfu. Umuvugizi wa Israel avuga ko Saleh al-Arouri…

  • Abaturage bafashe abajura amatungo bahita babatwika

    Kuwa Gatandatu, abantu babiri bakekwaho kuba abajura b’amatungo bishwe, imirambo yabo itwikwa n’abaturage bo mu mudugudu wa Gakonya mu gace ka Kiharu, mu ntara ya Murang’a muri Kenya. Abaturage bari barakaye babwiye Citizen TV ko bari ku irondo mu gicuku ubwo bafataga aba bakekwaho ubujura batwaye inka enye mu ikamyo, maze barabahagarika barwana nabo…

  • Ubuyapani: Abaturage basabwe guhunga ikitaraganya

    Ubuyapani bwatanze umuburo ko hashobora kwaduka Tsunami ikomeye nyuma y’umutingito w’igipimo cya 7.6 watigishije igice cyo hagati mu gihugu. Abaturiye inkengero z’inyanja ahitwa Noto muri perefegitura ya Ishikawa basabwe “guhunga ako kanya” bajya hejuru ku misozi, nk’uko televiziyo y’igihugu NHK yabitangaje. NHK yavuze ko umuhengeri wazamutse ukagera ku burebure bwa metero eshanu wageze i…

  • Perezida Kagame yaburiye abashaka gushwanyaguza u Rwanda

    Perezida Kagame yavuze ko nta hantu habi u Rwanda rutageze bityo utegura guhungabanya umutekano warwo akarushwanyaguza ariwe bizabaho. Ibi yabivuze mu birori bisoza umwaka we na madamu we batumiyemo abantu batandukanye muri Kigali Convention Center. Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko imyaka ibaye myinshi u Rwanda ruvuye hasi cyane,rukubakwa none ubu rukaba rugeze ahashimishije.…

  • Rayon Sports imaze gutakaza umukinnyi wari umaze iminsi ayihetse

    Rayon Sports yirangayeho none AS Kigali ibatwaye umukinnyi ukomeye uri mu bari bayihetse kugeza ubu. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya AS Kigali yabyutse itangaza ko yasinyishije umuzamu Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi muri Rayon Sports ndetse anayihetse. Uyu muzamu amaze iminsi nta myitozo akora muri Rayon Sports ndetse wabonaga ko…