Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Israel Mbonyi yongeye gukora igitaramo cy’agatangaza muri BK Arena – AMAFOTO

    Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yongeye ku nshuro ya kabiri kuzuza ibihumbi by’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri BK Arena bari babukereye mu myambarire y’iminsi mikuru isoza umwaka. Ni mu gitaramo yise Icyambu Live Concert Edition II, cyabaye kuri Noheli y’uyu mwaka wa 2023 muri BK Arena. Cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba…

  • The Ben yagaragaye mu ruhame atambaye impeta hatarashira n’icyumweru akoze ubukwe bitungura benshi – AMAFOTO

    Mugisha Benjamin [The Ben] wagaragaye bwa mbere mu ruhame mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yatunguranye nta mpeta yambaye nyuma yo gukora ubukwe. Kuwa 25 Ukuboza 2023 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka cyabereye muri BK Arena. Mu bacyitabiriye, harimo na The Ben wagaragaye atambaye impeta nyuma y’umunsi umwe n’amasaha macye yambikanye impeta y’urudashira…

  • Abasirikare ba Ukraine bizihije Noheli mu buryo budasanzwe – AMAFOTO

    Kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Ukraine Abasirikare bacyo, bizihirije umunsi mukuru wa Noheli bari Ku rugamba rutoroshye . Abasirikare ba Ukraine bizihirije umunsi Mukuru wa Noheli bari ku rugamba nyuma y’uko hari hashize imyaka 100 hatizihizwa umunsi Mukuru w’ivuka ry’umucunguzi . Muri Kyiv umurwa mukuru wa Ukraine abasirikare b’icyo Gihugu bizihirije umunsi…

  • Ibimenyetso by’indwara z’umutima, ibyo ugomba kwitondera n’igihe ugomba kwihutira kwa muganga

    Indwara z’umutima ziratandukanye, ndetse zose ntizivurwa kimwe ariko nyinshi zihuza ibiziranga ndetse n’ibimenyetso. Ni ngombwa kwihutira kwisuzumisha kwa muganga igihe ubonye bimwe mu bimenyetso, kuko bizagufasha kuvurwa vuba ndetse no kwitabwaho hakiri kare. Kumenya ibi bimenyetso bizagufasha gutahura indwara z’umutima hakiri kare. Bityo umutima wawe wongere gukora akazi kawo neza. Ibimenyetso by’indwara z’umutima Iyo…

  • Israel yishe umusirikare ukomeye wa Iran ikoresheje indege

    Umusirikare wo ku rwego rwo hejuru wa Irani yishwe mu gitero cy’indege bikekwa ko cyakozwe na Israel muri Syria, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bya Irani. Seyyed Razi Mousavi yari “umujyanama mu bya gisirikare ukomeye” mu ishami rya gisirikare rya ki-Islam rya Irani, Islamic Revolutionary Guards Corps (IRGC), nk’uko byandikwa n’ibiro ntaramakuru byo muri Irani Tasnim.…

  • Komisiyo y’amatora muri Congo(CENI) yasabye abaturage ikintu gikomeye

    Komisiyo yigenga y’amatora muri RDC (CENI) yakomeje kuri uyu wa mbere gutangaza imigendekere y’amatora ya perezida yo ku ya 20 Ukuboza. Hagati aho, umujinya ukomeje kwiyongera mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba ko amatora yaseswa kandi akavugururwa. Barahamagarira abaturage gukanguka, cyane cyane bakitabira urugendo rwo kuri uyu wa gatatu i Kinshasa rwo kwamagana amatora. Perezida…