Ukraine yigambye kurasa indege z’intambara zikomeye z’u Burusiya
•
Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyahanuye indege eshatu z’intambara z’Uburusiya kuwa gatanu mu majyepfo y’iki gihugu. Izo ndege eshatu zo mu bwoko bwa Su-34 zirasa amabombe, zahanuwe ziri hejuru y’akarere ka Kherson, nk’uko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zibitangaza. Perezida Volodymr Zelensky yashimagije abasirikare bahanuye izo ndege, avuga ko ibi byabereye mu karere…
Bongeye gukozanyaho bakiri mu gihe cy’agahenge! FARDC na M23 bari kwitana ba mwana ku watumye amasezerano y’agahenge atubahirizwa
•
Kuwa gatanu havuzwe imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta ya DR Congo zifatanyije n’imitwe yiswe Wazalendo barwana n’inyeshyamba za M23 muri teritwari ya Masisi, ni mu gihe agahenge k’ibyumweru bibiri Amerika kari kamaze icyumweru kimwe. Buri ruhande rurashinja urundi ko ari rwo rwarenze ku gahenge. Abategetsi ba Amerika bari bavuze ko bazakoresha ubutasi bwabo…
Musanze: Bashatse kuburizamo umubano w’umusore w’imyaka 29 n’umugore wa 50, birangira n’ubundi amurongoye
•
I Musanze hakomeje kuvugwa inkuru yatumye benshi bacika ururondogoro aho bahamya ko byari agahinda kenshi, ishavu n’akababaro ku muryango w’umusore Semahoro Patrick w’imyaka 29 ubwo yakoranaga amasezerano ya burundu yo kubana n’uwo yihebeye Nyantore Aimée w’imyaka 50 utuye mu gihugu cy’ubwongereza. Ni umuhango wabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashaki, Ntambara…
Abagera kuri 2,072 binjijwe mu gipolisi cy’u Rwanda nyuma yo gusaza Amasomo [AMAFOTO]
•
Ishuri rya Polisi rya Gishari ryabereyemo umuhango wo gusoza icyiciro cya 19 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 2,072, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred ni we wasoje ayo masomo. Abanyeshuri basoje amahugurwa ni 2,072, bagizwe n‘ab‘igitsina gabo 1,645 n’aho ab‘igitsina gore 427. Mu gihe cy’amezi icyenda bize amasomo abaha ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi…
Imana ibakire mu bayo! Abantu 11 bishwe ubwo bari bitabiriye Ibirori bibanziriza umunsi mukuru wa Noheli
•
Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko abantu 11 bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, bapfiriye mu gitero cy’abitwaje intwaro muri Mexique. Ni amakuru yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- muri Mexique, bwatangazaga ko icyo…
Umugabo wanjye na Mudugudu baranshutse, nsambana n’umukire ngo bamuce amafaranga none byakuruye amakimbirane baranyangaza
•
Berabose Celine, umuturage wari utuye mu mudugudu w’Ubutarishonga akagari ka Nyagasozi mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo arasaba Leta kumurenganura nyuma yuko asohowe mu nzu akanamburwa umwana n’umugabo we bashakanye ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023. Uyu mubyeyi w’umwana umwe, avuga ko nyuma yo kuva kwa muganga, umugabo ari kumwe n’umukuru…