Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • RCS yavuze ku makuru yavugaga ko CG(Rtd) Gasana yarekuwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana agifungiye i Mageragere, nyuma y’uko hari ifoto ari mu bukwe bw’umuhungu we yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru yakwiriye ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari Twitter byavugwaga ko CG (Rtd) Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaba atagifungiye mu igororero rya Mageragere. Umuvugizi…

  • Kiliziya Gatulika mu Rwanda yavuze ku byo guha umugisha abatinganyi

    Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo imenyesha abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’abakirisitu bose ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikirisitu zitahindutse ndetse ko idashobora guha umugisha ababana bahuje ibitsina. Aba bepisikopi Gatolika mu Rwanda batanze ibisobanuro birambuye ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana bitemewe na Kiliziya n’ababana bahuje igitsina. Iri tangazo rije mu buryo…

  • Amafoto ya Muyango ugiye kurongorwa na Kimenyi, yatumye abagabo barabya indimi bacika ururondogoro

    Amafoto ya Uwase Muyango Claudine witegura ubukwe bwe na Kimenyi Yves, yakorewe ibirori bisezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, yatumye abagobo bacika ururondogoro kubera uburanga bwe, aho ibirori byabaye ku mugoroba tariki 16 Ukuboza 2023. Ari kumwe n’inshuti ze za hafi, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa…

  • Byinshi ku bagore 7 bahawe ipeti rya Colonel muri RDF

    Hari hashize igihe kinini abagore bafite ipeti ryo hejuru mu Ngabo z’u Rwanda ari ba Lieutenant Colonel ariko ubu, barindwi bagizwe ba Colonel. Amateka agaragaza ko kuva kera, abagore bitangiye u Rwanda baharanira ko ubusugire bwarwo bukomeza kuba nta makemwa. Uwabaye ikimenyabose ni Ndabaga wavutse ari ikinege ariko akiyemeza kujya ku rugamba gucungura se.…

  • Ibyo wamenya ku basirikare 4 baherutse kuzamurwa ku ipeti rya Major General muri RDF

    Icyumweru cyatangiye kuwa Mbere tariki 18 Ukuboza, cyabaye icy’ibyishimo kuri benshi mu ngabo z’u Rwanda (RDF), dore ko mu minsi itatu gusa abasaga ibihumbi icumi bazamuwe mu ntera. Mu bazamuwe mu ntera ku ikibitiro harimo abasirikare bakuru bane, bari bafite ipeti rya Brigadier General, bashyizwe ku ipeti rya ‘General Major’ risatira amapeti ya nyuma…

  • Imana ibakire mu bayo! I Nyanza, abakozi bane ba RAB bapfiriye mu cyobo

    Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023, abakozi bane bakoraga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi (RAB) i Mututu, mu murenge wa Kibirizi,ho mu karere ka Nyanza, bakuwe mu cyobo cy’amazi nyuma yo kumaramo amasaha arenga 11 yose baguyemo. Ubuyobozi bwa Polisi bukavuga ko abapfuye bazize kubura umwuka ubwo bari mu gikorwa cyo gusana imashini…