Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Umurinzi wa Parike yishe mugenzi we amurashe afatwa agerageza gutoroka

    Gahunda yo gufata umukozi wa Pariki warashe mugenzi we bari kumwe mu kazi yageze ku ntego, nk’uko Polisi yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru. Ku wa Gatatu ni bwo umwe mu barinda Pariki y’Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu. Uyu wakoze ibyo yahise atoroka, hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Amakuru Umuseke wamenye ni uko byabaye ahagana…

  • U Rwanda rwakiriye abimukira 169 baturutse mu gihugu cya Lybia [AMAFOTO]

    Leta y’u Rwanda yakiriye abimukira 169 baturutse muri Libya bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.   Aba bimukira bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2023. Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko “u Rwanda rugishikamye ku…

  • Muri Ruhango, umugabo yamize inyama birangira imwishe hakekwa amarozi

    Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo wapfuye azira inyama y’atamiye maze imuheza umwuka, bituma bamwe bakeka ko yaba yaraiye inyama y’intererano ngo kuko batiyumvisha ukuntu umuntu yakanja inyama ikamuhitana. Uyu mugabo wo mu Murenge wa Byimana, AKagari ka Mpanda mu  Karere ka Ruhango yagiye kugura inyama, ayiriye iramuniga, birangira yitabye Imana. Mu masaha…

  • Umugore wateye akabariro n’umugabo akahasiga ubuzima, ari mu mazi abira

    Mu gihugu cya Kenya haravugwa innkuru y’umugore w’imyaka 28 witwa Winfred Mueni, watawe muri yombi ashinjwa kwica umugabo bivugwa ko bakoreraga imibonano mpuzabitsina iwe. Mueni yagaragaye mu rukiko rwa Makadara muri Kenya aho yashinjwaga kwica Titus Njoroge Kimani w’imyaka 30. Ukekwaho icyaha usanzwe atunganya imisatsi, yari amaze imyaka ibiri arushinze mu buryo bwemewe n’amategeko…

  • Abapolisi na DASSO barashinjwa uburangare bwatumye umuntu apfira muri ‘Transit center’

    Mu karere ka Nyanza hakomeje kuvugwa inkuru y’ibitarakiriwe neza na benshi maze abapolisi babiri  na DASSO  batawe muri yombi kubera umuntu wari muri Transit Center wapfuye bikekwa ko yakubitiwe muri icyo kigo kijyanwamo inzererezi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023 nibwo humvikanye inkuru y’umugabo wapfuye aguye ku kigo nderabuzima cya Ntyazo,…

  • Nigeria: Umuhanzi Harrysong yakoze agashya arongora abagore 30 umunsi umwe

    Harrison Tare Okiri uzwi ku izina rya Harrysong ni umuhanzi uririmba injyana ya Afrobeat ukomoka mu gihugu cya Nigeria aherutse gukora agashya katangaje benshi ubwo yakoranaga ubukwe n’abakobwa 30 mu munsi umwe. Iyi nkuru yatangaje benshi ikanazunguruka cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragayemo amashusho yerekana Harrysong akikiwa n’abakobwa benshi bambaye imyenda isa yambarwa n’abageni mu…