Ibibazo By’umutekano Muri RDC, mu kiganiro cya Perezida Paul Kagame na Blinken
•
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ikiganiro abayobozi bombi bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje. Perezida Kagame na Blinken,…
Pasiteri akaba na Meya, yasabye ikinyamakuru kudasakaza amafoto yigize umugore kibirenzeho ariyahura
•
Abantu benshi bakomeje gucika ururondogoro, nyuma yo kumva amakuru y’umuyobozi w’umujyi wa Smiths Station wo muri Alabama muri Amerika wapfuye yiyahuye, nyuma y’iminsi mike urubuga rumwe rutangaje amafoto ye yambaye imyenda y’abagore yanisize amarangi ku munwa bimenyerewe ku gitsinagore. Nk’uko byatangajwe n’umufatanyabikorwa wa Sky muri Amerika, NBC News, F.L. “Bubba” Copeland – wari n’umushumba…
Imana ibakire mu bayo – Impanuka ikomeye yahitanye umukinnyi wa Filimi n’abana be batatu
•
Hirya no hino mu bitangazamakuru, hakomeje gukwirakwizwa inkuru y’incamugongo aho umunyamerika wamamaye muri filime za Marvel yapfuye azize impanuka y’imodoka iteye ubwoba we n’abana be batatu, barimo umukobwa we wari uheruka kuvuka. Taraja Ramsess, ufite imyaka 41, uzwi cyane mu gukora akazi ko gufasha muri filime za Avengers, yapfiriye mu mpanuka yahitanye abantu benshi…
Kevin arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica uwari umukunzi we, umurambo akawuta ku kibiga cy’indege
•
Umugabo ufite inkomoko muri Kenya ariko wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kevin Kinyajui Kang’ethe, arashinjwa kwicira umukobwa bakundanaga ku kibuga cy’Indege, agahita atega indege imusubiza iwabo muri Kenya. Kevin bivugwa ko yishe umukunzi we Margaret Mbitu na we ukomoka muri Kenya, umurambo we akawusiga mu modoka muri parikingi yo ku…
Moussa “Dadis” Camara wari perezida, yongeye gufatwa nyuma yo gutoroka gereza
•
Capt. Moussa Dadis Camara, wahiritse ubutegetsi muri Guinée mu 2008, agatoroka gereza yari afungiyemo mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye gufatwa arafungwa. Camara yatokorokeshejwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho i Conakry haramutse humvikana amasasu menshi, abarwanyi bitwaje imbunda bateye gereza nkuru yo mu murwa mukuru wa Gineya, Conakry,…
Bakomeje kurizwa cyane n’ibyo umukoresha yakoreye umwana w’umukobwa wamukoreraga akazi ko mu rugo
•
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari umukozi wo mu rugo, arembeye mu Bitaro bya Masaka nyuma yuko atwitswe n’umukoresha we akoresheje amazi yatuye, bikaba bivugwa ko yamuhoye kudafungurira igipangu ku gihe. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana ubwo uwo mukozi wo mu rugo yahamagarwaga…