Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Hakozwe ijisho ry’ikoranabuhanga rizafasha abafite ubumuga bwo kutabona kongera kureba

    Mu buhanga bugezweho, abaganga n’abashakashatsi bo muri Australia bakoze ikoranabuhanga rihambaye ry’ijisho ryitwa “Bionic eye” rifasha abantu babuze ubushobozi bwo kubona kongera kureba. Iki gikorwa cy’icyitegererezo kigamije cyane gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, by’umwihariko ubumuga bwatewe n’indwara zifata imboni cyangwa izangiza ubushobozi bw’amaso. Iri koranabuhanga ni irihe? Ijisho rya “bionic” ni igikoresho cy’ikoranabuhanga gishyirwa…

  • Perezida Tshisekedi yavuze ko atashyikirana na M23 kabone n’ubwo yaba ihagaze iwe mu rugo

    Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahize ko atazigera na rimwe ajya mu mishyikirano na M23, kabone n’iyo uyu mutwe wafata Congo yose ukanagera ku muryango w’urugo rwe. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Union Sacrée de la Nation akomokamo. Ni…

  • Gen. Muhoozi yongeye gutungurana ubwo yavugaga ku Mana

    Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Imana ari umwirabura w’umunyafurika, kandi ko igisirikari cya Uganda nicy’u Rwanda ari byo bya mbere ku isi. Mu gihugu cya Uganda hakomeje kwibazwa ku musimbura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 38 ku butegetsi. Nyuma yo gukomeza kwibaza ibi, Gen. Muhoozi…

  • Reka gukoresha udutima buhumyi! Dore Igisobanuro cy’udutima dukoreshwa mu butumwa bugufi n’igihe cyo kudukoresha

    Ubutumwa bugufi ni uburyo buryoha cyane kandi bwihuta dukoresha tuvugana n’inshuti zacu cyangwa abavandimwe. Uretse kandi kuba twakwandika, tujya tunohereza utumenyetso/ udushusho mu gihe tubafitiye ubutumwa bwihariye.   Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by’utumenyetso dutandukanye tw’umutima dukunze gukoreshwa mu butumwa bugufi bityo umenye uko uzajya udukoresha nk’uko tubikesha urubuga Wikihow: Agatima gatukura Aka ni…

  • Abakobwa: Ntuzibeshye ngo wandikire umusore mukundana rimwe muri aya magambo

    Ni ngombwa ko abakobwa bamenya amagambo bakoresha bandikira ubutumwa bugufi abakunzi babo ndetse bakanamenya nayo bagomba kwirinda kugira ngo batangiza urukundo rwabo. Ni ingenzi ku mukobwa kumenya icyo ukwiye kuvuga n’igihe cyo kukivugira mu gihe wandikiye umukunzi wawe ubutumwa kuri telefone no ku mbuga nkoranyambaga kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe kikamurakazandetse ukaba…

  • Abasore: Ibimenyetso 9 byakwereka ko umukobwa mukundana akuryarya

    Urukundo ruba rwiza hagati ya babiri iyo bakundana by’ukuri ndetse bizerana kandi batabeshyanya,gusa biba bibi iyo hari umwe mu bakundana ubeshya mugenzi we,ntamubwize ukuri, iyo bimeze gutyo, biba birutwa no kutajya mu rukundo. Nubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe batazi uko watahura umuntu ukubeshya ko agukunda kandi akuryarya. Muri iyi nkuru rero tugiye kuvuga…