Yago yatorotse ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha biremereye – Dr. Murangira
•
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, yavuze ko Nyarwaya Innocent, uzwi ku izina rya Yago yahunze bitewe n’ibyaha akurikiranweho, yongera kuvuga ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera ko abantu nka Yago bakorera ibyaha hanze baburirwa. Yago wari umaze iminsi atangaza ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze…
Uganda: Bobi Wine yarashwe n’abapolisi
•
Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ’Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri yarashwe na Polisi ya Uganda. Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka NUP buvuga ko yarasiwe akaguru ahitwa Bulindo. Buragira buti: “Perezida wacu Bobi Wine yarasiwe akaguru na Polisi muri Bulindo. Yahise ajyanwa ikitaraganya kwa muganga…
Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo agiye kuba umugore wa 16 wa Mswati
•
Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini. Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri ni bwo Nomcebo yerekanwe, ubwo muri Eswatini hasozwaga ibirori gakondo byo kwerekana ugomba kuba umugore mushya w’umwami bizwi nka Umhlanga. Ni ibirori…
Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zaguye mu gico cy’ibyihebe
•
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ibyihebe byiyitira Isilamu byateze igico abapolisi/ingabo zo mu Rwanda zari mu irondo, mu karere ka Mocimboa da Praia, mu majyaruguru ya Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado. Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, waganiriye na Televiziyo ya Mozambike (TVM) kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “ahagana…
Hari gutangwa ishimwe ry’asaga miliyari 8.5RWF ku ngaragu ziyemeje gushaka no kubyara
•
Ubuyobozi bw’umujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo bwatangije gahunda yo gutanga ishimwe rihwanye n’agera ku $ 64,000, ku ngaragu ziyemeje kubaka ingo ndetse no kubyara, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’igabanyuka rikabije ry’abaturage. Uyu mujyi ukora ibirori bigamije ibiganiro byo guhuza abadafite abakunzi kandi babashaka ndetse bene abo abantu ni ababa bafite hagati y’imyaka 23 na…
RDC: Ukuri ku cyihishe inyuma y’imirambo 129 yagaragaye mu mashusho ateye ubwoba muri gereza ya Makala
•
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye amashusho ateye ubwoba agaragaza imirambo myinshi irimo n’iyambaye ubusa, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ku wa mbere leta yari yavuze ko abantu babiri bapfuye mu gikorwa cyo kugerageza gucika gereza ya Makala y’i Kinshasa muri DR Congo. Ubu minisitiri w’ubutegetsi yemeje ko abapfuye ari imfungwa 129. Ayo mashusho…