Mudahusha w’imyaka 20 gusa niwe wari wivuganye Donald Trump
•
Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rwashyize ahabona imyirondoro y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko, wagerageje kwica Donald Trump uhatanira kongera kuyobora iki gihugu. Trump yarashwe ku gutwi ubwo yari amaze umwanya muto ageze ijambo ku bamushyigikiye muri Leta ya Pennsylvania, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024. Abashinzwe umutekano we bahise barasa…
Indirimbo “Azabatsinda Kagame” yanditswe muri 2017 ntirenge umutaru yaciye ibintu mu kwiyamamaza 2024. Byinshi kuri yo
•
Ibihe byo kwiyamamaza byari biteganijwe hagati ya 22 Kamena 2024 bikaba byashyizweho akadomo ku ¹wa 13 Nyakanga 2024 byaranzwe n’udushya twinshi ariko indirimbo ‘Byari Byabananiye’ ikaba yaranditse amateka avuguruye. Biragoye kuba wasanga umunyarwanda utazi aka gace k’indirimbo ngo ‘Ni intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda.’ Iyi ikaba…
Zari yavuze ku buzima bwe bw’ahahise yibutsa abantu ikintu bibeshya kuri Diamond babyaranye
•
Zarinah Hassan ari mu bari n’abategarugori nyafurika bahiriwe n’imyidagaduro akayisaruramo agatubutse nubwo urugendo rutari rworoshye. Izina Zari hari abaryumva bakumva rikomejwe no kuba yarakundanye na Diamond Platnumz gusa siko kuri ahubwo hari abemeza ko amafaranga y’uyu mugore yafashishije uyu muhanzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ni umugore uba mu myigaduro kuva mu myaka itari…
Donald Trump yarasiwe aho yarimo kwiyamamaza agiye kuvuga ijambo
•
Umuherwe w’umunyapolitiki, Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania,abashinzwe umutekano bahita batabara bamukura aho nyuma yo kuvirirana amaraso ku matwi . Mbere yo guhungishwa, Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye. Inzego z’umutekano…
Iyo atandukanye n’umukobwa bakundana baryamanye ahita ahinduka ihene – Umusore byamuyobeye
•
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru y’umusore wagiye gusura umukobwa bakundana batandukanye ahinduka ihene. Uyu musore wagishije inama kuri Facebook ya Kiss FM, yavuze ko iyo atandukanye n’umukunzi we, uyu mukobwa ahita ahinduka inkoko cyangwa ihene. Mu butumwa bwanyuze mu kiganiro Ruhura Umutima, uyu musore agira ati: “Muraho, ndi umusore nkaba ntuye ibyumba ariko…
Birababaje: Rulindo Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 bapfa amafaranga y’ubukwe
•
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi rishyira kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, umugabo yishe umugore we amukebye ijosi hanyuma nawe ahita yimanika mu mugozi ariyahura arapfa. Uyu mugabo w’imyaka 22 y’amavuko wivuganye umugore we w’imyaka 30 ni uwo mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo. Intandaro y’uko kwicana no kwiyahura…