Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Ruhango: Umunyeshuri yitabye Imana nyuma yo kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza

    Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana mu ishuri rya Gitisi TSS humvikanye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri w’umukobwa wapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri.   Ibereho Hosiana w’imyaka 18 niwe witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’uburwayi akaza kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza nk’uko byemezwa n’abanyeshuri…

  • Umutoza mushya wa APR FC yamaze kumenyekana

    Umunya Serbia, Darko Novic yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC mu myaka itatu iri imbere. Novic yari umutoza wa US Monastir ubwo yasezereraga APR FC muri CAF Champions League ya 2022. Ibinyujije kuri X,APR FC yagize iti:”APR FC Inejejwe no Kwakira Bwana DARKO NOVIC n’abungiriza be Mw’ikipe yacu Nk’Umutoza Mukuru Mugihe K’imyaka 3. Tumufitiye…

  • Uretse na Kongo U Rwanda rwiteguye kurwana n’uwo ari we wese uzarushozaho intambara – Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudatinya ibihano bivugwa ko rushobora guhabwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birubeshyera gutera inkunga umutwe wa M23 wayogoje Uburasirazuba bwa Kongo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France24, kigasohoka kuri uyu wa Kane. Perezida Kagame abajijwe niba nta bwoba afite ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byabafatira…

  • Putin avuga ko ashobora gukora ikintu kidasanzwe mu gihe Koreya y’epfo yaha intwaro Ukraine

    Vladimir Putin yaburiye Korea y’Epfo ko yaba ikoze “ikosa rikomeye” iramutse ihaye intwaro Ukraine mu ntambara irimo n’Uburusiya. Avuze ibi nyuma y’uko Seoul ivuze ko irimo kureba niba ibyo bishoboka, mu gusubiza ku masezerano mashya ya Korea ya Ruguru n’Uburusiya yo “gufashanya igihe hari usagariwe” muri bo. Moscow “izafata ibyemezo bishobora kudashimisha ubutegetsi buriho…

  • APR FC yatangaje abakinnyi bashya yasinyishije

    Ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bane b’Abanyarwanda yasinyishije, barimo Tuyisenge Arsene yakuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wahoze muri Kiyovu Sports, Dushimimana Olivier wavuye muri Bugesera FC na Byiringiro Gilbert wakiniraga Marines FC. TUYISENGE ARSENE usanzwe akina aca ku mpande,yageze muri APR FC nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports. DUSHIMIMANA OLIVIER…

  • Inkomoko n’igisobanuro cy’izina Ariel ndetse n’uko abaryitwa bitwara

    Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, iwacumarket igiye kujya ibagezaho ubusobanuro bw’amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe. Izina Ariel rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura ‘Intare y’Imana.’ Bigendanye n’inkomoko yaryo, izina Ariel rihabwa abana b’abahungu, mu gihe ab’abakobwa babita Ariela, Ariella, cyangwa Arielle mu rurimi rw’Igifaransa. Muri…