Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Behrend muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bakoze ubushakashatsi ku bantu 50 mu gihe cy’imyaka 10, bababaza buri gihe uburyo banyurwa n’imibonano mpuzabitsina.
Nkuko byari bisanzwe bizwi, abashakashatsi bo muri iyi kaminuza basanze ingano y’igitsina cy’umugabo atari ikibazo mu gutuma abakorana imibonano mpuzabitsina banyurwa, ariko igihe imara basanze bifite icyo byungura ku kunyurwa k’umugore n’umugabo.
Ababajijwe muri ubu bushakashatsi abenshi bahamya ko hagati y’iminota 3 na 7 biba bihagije, mu gihe na none basanga byaba akarusho byibura iyo mibonano mpuzabitsina imaze iminota iri hagati ya 7 na 13. Icyo ubu bushakashatsi bwibanzeho ni igihe umugabo yinjije igitsina cye mu cy’umugore kugeza bombi barangije, ntabwo bigeze bita kuri cya gihe cyo gutegurana.
Ababajijwe kandi hafi ya bose bavuze ko imibonano iri munsi y’iminota 2 iba ibaye iyanga, mbese ari nko kubipa (bip), ngo naho iri hagati y’iminota 10 na 30 bagasanga yaba ikabije gutinda.
Gusa icyo twakongeraho ni uko mu Rwanda wenda batabona ibisubizo bimwe kubera umuco wo kunyaza, aho usanga hakenerwa kuri bamwe iminota irenze iriya yabonetse muri ubu bushakashatsi bw’abanyamerika. Ikindi ni uko buri muntu agira uko ateye gutandukanye n’undi, hari abagera ku byishimo bijyanye no gutera akabariro vuba abandi bakamara igihe kirekire, ariko na none hari igihe bisaba nkuko byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwa kaminuza ya Behrend.