Abagabo: Dore imbuto 4 ukwiye kurya kenshi kugirango ugire intanga nzima kandi zihagije n’imbaraga zihagije mu gihe utera akabariro
Abagabo bagomba kwita ku buzima bwabo bw’imyororokere kuko nabwo bushobora kugira ibibazo nk’ibindi bice by’umubiri. Hari imbuto byagaragaye ko zishobora kongera ubuziranenge bw’intanga ngabo, kurinda cyangwa gufasha utunyangingo, imitsi y’amaraso, n’ibindi bigize imyanya myibarukiro y’umugabo igihe zifashwe mu buryo bukwiye kandi buhoraho.
Dore zimwe mu mbuto umugabo agomba kurya mu buryo bukwiye kandi buhoraho kugirango agire imyanya myibarukiro ikora neza nk’uko tubikesha urubuga rwa Healthline.
1. Watermelon
Watermelon ibamo ikinyabutabire cyitwa Lycopene, kizwi cyane mu gufasha prostate gukora neza no kuyirinda kwangirika, ndetse no mu kugira umurego uhagije igihe umugabo arimo gutera akabariro.
Kubera ingaruka nziza igira ku mubiri, abagabo bagirwa inama yo kuyirya kenshi.
2. Avoka
Avoka na yo ni urubuto rwiza cyane ku bagabo kuko rufasha mu gukora intanga zifite ubuziranenge kandi zifite utunyangingo tudafite ikibazo bitewe na vitamini ndetse n’imyungu ngugu dusangamo.
Uretse ibi kandi, Avoka yifitemo ibinyabutabire bifasha mu gusohora uburozi mu mubiri.
3. Inyanya
Inyanya ni ingenzi cyane ku bagabo. Zifasha mu ikorwa ry’intanga zifite ubuziranenge ndetse no mu kugenda kwazo(Kwinyeganyeza).
Zifitemo Lycopene ku kigero cyo hejuru cyane ifasha abagabo mu kugira ubushake buhagije n’umurego wo kurwego rwo hejuru bityo igafasha abagabo gutandukana burundu n’ikibazo cyo kubipa abagore babo igihe cyo gutera akabariro.
Ushobora kuzira ari mbisi cyangwa zitetse cyangwa ukazikoramo umutobe.
4. Pome – Apple
Pome na yo nziza cyane ku bagabo kuko ifasha mu gutembera neza kw’amaraso mu mubiri. Iyo amaraso atembera neza mu mubiri bifasaha umugabo gutandukana n’ibibazo byo kubura umurego cyangwa kugira umurego udahagije igihe cyo gutera akabariro.