Abakobwa: Dore ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana ntacyo azakumarira
Abasore bamwe bazigira nk’abagukunda kandi nyamara bari kukwicira igihe, batagukunda ahubwo bari kwishakira abandi bo bazakunda mu gihe wowe bazaba bamaze kukujugunya hirya yabo.
Mu rwego rwo kwirinda kwangiza igihe cyawe rero, ukwiriye kumenya kugenzura neza umusore mukundana uyu munsi, ukamenya niba koko akwiriye.
1. Ntabwo yishimira ko muba muri kumwe.
Iki ni ikimenyetso gikomeye cyane, umusore utagukunda ntabwo akwishimira, nta n’ubwo yishimira ko muri kumwe, akenshi uzabona asa n’uri kubabwa. Umukunzi wawe yakabaye uwa mbere unejejwe nawe, ariko mu gihe muzaba muri kumwe azitwara nk’utagushaka. Ibi numara kubibona uzahite wigendera, kuko uwo mukunzi wawe ntacyo azaba agufashije.
2. Gufata umwanzuro biramugora cyane.
Iki ni ikindi kimenyetso cy’umusore utazigera agira icyo akumarira. Muri rusange umusore ufata umwanzuro bigoye, n’ubundi bizamugora kugira icyo agufasha. Umusore utazakugurira indabo na rimwe cyangwa utundi tuntu twiza, ntabwo azaguha ibyishimo.
3. Ntabwo atuma uba mwiza.
Umusore udafite icyo agufasha ntabwo agusaba kuba umuntu mwiza, iteka azakureka, kabone n’ubwo waba uri gukora ibidakwiriye arakureka.
Inkomoko: wikihow