Abakobwa: Dore ibintu 3 bizagufasha kubaho wishimye mu rugo rwawe igihe uzaba warushinze

Share this:

Buri wese yubaka urugo yifuza umunezero usesuye n’uwo barwubakanye gusa bamwe birabana nira kubera impamvu zitandukanye gusa ahanini bigaterwa n’uko batamenye aya mabanga 3 tugiye kukugezaho.

Uramutse wubahirije ibi bintu 3 nta kabuza wabaho wishimye mu rugo rwawe:

{i} Rinda umugabo wawe , hishira umugabo wawe , inenge z’umugabo wawe ntuzemere ko hari undi uzimenya , menyekanisha ibyiza bye ku buryo aho ahise bamwishimira !

{ii} Ntuzasabe ikintu umugabo wawe uzi neza ko nta bushobozi afite bwo kukiguha , hisha ibyifuzo byawe birenze ubushobozi bwe !

{iii} Ganira nawe knd uhambe ( utabe ) amakosa yose yagukoreye , nakurakaza cg nagukosereza ntukabibike mu mutima , bimubwire nurangiza ubisibe , ntukajye mu gitanda utaramubabarira , kandi ntugahore wibutsa buri gihe ibyashize !

Share this: