Abakobwa: Dore ibintu 3 bizagufasha kubaho wishimye mu rugo rwawe igihe uzaba warushinze
Buri wese yubaka urugo yifuza umunezero usesuye n’uwo barwubakanye gusa bamwe birabana nira kubera impamvu zitandukanye gusa ahanini bigaterwa n’uko batamenye aya mabanga 3 tugiye kukugezaho.
Uramutse wubahirije ibi bintu 3 nta kabuza wabaho wishimye mu rugo rwawe:
{i} Rinda umugabo wawe , hishira umugabo wawe , inenge z’umugabo wawe ntuzemere ko hari undi uzimenya , menyekanisha ibyiza bye ku buryo aho ahise bamwishimira !
{ii} Ntuzasabe ikintu umugabo wawe uzi neza ko nta bushobozi afite bwo kukiguha , hisha ibyifuzo byawe birenze ubushobozi bwe !
{iii} Ganira nawe knd uhambe ( utabe ) amakosa yose yagukoreye , nakurakaza cg nagukosereza ntukabibike mu mutima , bimubwire nurangiza ubisibe , ntukajye mu gitanda utaramubabarira , kandi ntugahore wibutsa buri gihe ibyashize !