Abakobwa: Dore impamvu zituma umusore mwahoze mukundana akugarukira n’icyo ukwiriye gukora kugirango utazicuza
Hari ubwo abantu bakundana bisanzwe nyuma hakaza kubaho impamvu ituma abo bombi batongera kuvugana. Birashoboka ko byabaho uwo mwakundanaga akagaruka, ese wabyitwaramo gute?
Kuba umusore mwakundanaga yakugarukira, hari ubwo zaba ari inzozi zawe zibaye impamo cyangwa akaba ari zo nzozi mbi wigeze urota mu buzima bwawe. Bamwe bahakanira kure bitewe n’uko baba baramaze kwiyakira barafashe ubundi buzima.
Abakobwa bamwe bagira ikibazo gikomeye nyuma yo gutandukana n’abo bakundaga, bakababazwa cyane n’uko abo bakundanaga nabo bagiye ahandi ku bandi bakobwa. Umukobwa wasizwe n’umusore yakundaga, ahora yifuza kuzamubona agarutse.
DORE IMPAMVU ABASORE BENSHI BAGARUKIRA ABAKOBWA BAKUNDANAGA NABO
1. Umusore mwakundanaga cyane azifuza kugaruka mu gihe azaba ari kubona usigaye umeze neza cyane no kurenza igihe mwari muri kumwe: Bamwe bibeshya ko ari bo nkomoko y’ibyishimo byawe ariko impamvu izamugarura ni uko azaba yamaze kumenya ko yibeshye. Niba mwaramaze gutandukana, icara hamwe ukore cyane, we azigarura.
2. Namara kubona ko usigaye uhorana ibyishimo azagaruka: Umusore nabona ko usigaye uhorana inseko ku maso hawe, azabona ko yakoze ubusa agaruke yongere agusabe ko mwasubukura umubano wanyu. Abakobwa basabwa gukomeza kwiyitaho no guhorana akanyamuneza mu rwego rwo gukurura uwamutaye nta mpamvu.
3. Umusore mwakundanaga azagaruka namara kubona ko nta wundi muhwanye mu isi: Ibi bizatuma yicuza cyane kuba yaragusize. Ibi uzabibwirwa n’uko azajya akwandikira akubaza ubusa kugeza ubwo umufungiye amazi n’umuriro.
4. Azamenya ko yagufataga nk’igikinisho: Mu gihe uyu musore yagufataga nk’igikinisho, azagenda yongere agaruke kuko atekereza ko ari wowe kibuga yifuza guhora akiniramo. Umusore nk’uyu ntuzigere umwemerera kugukiniraho. Uyu musore aba yarafashe umwanya agashaka igihe cyo kugusiga n’igihe cyo kugarukira, muri macye uri umupira ahoza ku kirenge.
Inama: Ntukwiye kuba insina ngufi ndetse nta n’ubwo ukwiye kumva ko ubayeho kubera umuntu runaka. Wowe ubwawe haranira kwigira, wiyiteho use neza kandi wishakire ibyishimo. Ibi nubikora abagukunda n’abagusaba ko mwakundana bazaba uruhuri.
Inkomoko: OperaNews
USHOBORA KUDUHA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU UCIYE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK: >>KANDA HANO