Politics

AFC/M23 ihanganiye na Wazalendo mu bice bitandukanye

Share this:

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 n’abo mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahanganiye mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu gace ka Nyangezi na Lurhala muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano yatangiye tariki ya 17 Kamena 2025, abaturage bashya ubwoba bitewe n’intwaro ziremereye zifashishijwe.

Amakuru aturuka muri Nyangezi, mu bilometero bigera kuri 45 uvuye mu mujyi wa Bukavu, avuga ko mu gitondo cyo ku wa 18 Kamena, abaturage benshi bahunze santere yaho mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.

Umuturage yagize ati “Turi guhunga. Imirwano yatangiye ejo, igera muri Weza. Badusabye guhunga.”

Abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Katana, Mumosho na Chirunga muri teritwari ya Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gitondo cyo ku wa 18 Kamena.

Abaturage basobanuye ko Wazalendo yageragezaga gukura AFC/M23 muri utu duce. Umwe yagize ati “Wazalendo yagerageje kwirukana abarwanyi ba AFC/M23.”

Abatuye muri teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko mu rukerera rwo ku wa 18 Kamena bumvise urusaku rw’amasasu, bafata icyemezo cyo kuguma mu nzu kugira ngo hatagira ikibahungabanya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kamena kandi, Wazalendo yahanganiye n’umutwe wa Twirwaneho mu gace ka Mutambala muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuva muri Gashyantare 2025, Twirwaneho isanzwe irinda umutekano w’Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo yinjiye mu ihuriro AFC, ihamya ko yahuje imbaraga n’umutwe wa M23.

Mu gace ka Buhinda kari muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano ikomeye yamaze amasaha menshi ihanganishije AFC/M23 na Wazalendo tariki ya 17 Kamena.

Bivugwa ko AFC/M23 ari yo yateye Wazalendo muri aka gace nyuma yo kumenya ko iri huriro rishyigikiwe na Leta ryatangiye kugenzura aka gace yagenzuriraga kure.

Bigizwemo uruhare na Qatar, muri Mata 2025 AFC/M23 na Leta ya RDC byemeranyije guhagarika ubushotoranyi n’imirwano gusa Wazalendo yakomeje kwitambika inzira y’amahoro.

Hari impungenge ko Leta ya RDC ishobora kuzananirwa kumvisha Wazalendo ko ikwiye guhagarika imirwano, mu gihe amasezerano y’amahoro yazaba yaragezweho kuko iri huriro rigaragaza ko AFC/M23 ari umwanzi udakwiye guhabwa umwanya mu mishyikirano.

Share this:

LEAVE A RESPONSE