Afurika y’epfo yahishuye impamvu abasirikare ba SADC batabashije kunyura ku kibuga cya Goma
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yasobanuye ko ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere rya Afurika y’amajyepfo (SADC) zitanyura ku kibuga cy’indege cya Goma bitewe n’uko kugisana bitari gushoboka ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butabigizemo uruhare.
Mu biganiro byahuje abahagarariye SADC na AFC/M23 tariki ya 28 Werurwe 2025, impande zombi zemeranyije gusana ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo ingabo zari mu butumwa bw’uyu muryango zirimo iza Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zizakinyureho zitaha.
Umubano mushya w’ingabo za SADC na AFC/M23 wazambye muri Mata 2025, ubwo iri huriro ryazishinjaga kugira uruhare mu bitero byagabwe mu bice byo mu burengerazuba bwa Goma nka Mugunga, byari bigamije kwisubiza uyu mujyi zambuwe tariki ya 27 Mutarama.
Ingabo za SADC zatangiye gucyura ibikoresho byazo tariki ya 29 Mata, zibinyujije mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mu Rwanda, nyuma y’aho uyu muryango urusabye inzira. Byagaragazaga ko gahunda yo kunyura ku kibuga cy’indege cya Goma yahagaze.
Nyuma yo kwakira icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Afurika y’Epfo bahoze mu butumwa bwa SADC, Gen Maphwanya ku wa 15 Kamena yasobanuye ko nubwo uyu muryango na AFC/M23 byari byaremeranyije gutunganya gusana ikibuga cy’indege ya Goma, byagaragaye ko bidashoboka Leta ya RDC itabigizemo uruhare.
Gen Maphwanya yagize ati “Ubwa mbere twatekerezaga gusana ikibuga cy’indege cya Goma cyangiritse ariko twaje gusanga bidashoboka mu gihe Leta ya RDC itabifitemo uruhare kubera ko Goma ni ubutaka bwa RDC. Bityo rero twatekereje ubundi buryo bwo gukoresha umuhanda, tukageza abasirikare bacu aho bahurira, bakabona gufata indege.”
Nyuma yo gucyura ibikoresho muri Mata na Gicurasi, ingabo za SADC zatangiye gutaha ku bwinshi tariki ya 12 Kamena 2025, zinyura mu Rwanda, zikomereza i Dar es Salaam muri Tanzania. Kugeza kuri uyu wa 16 Kamena, hamaze gutaha ibyiciro bitatu bigizwe n’izirenga 2200.