Kuri uyu wa 10 mata 2025,nibwo umuvugizi wungirije wa
Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma mu karere
ka Rulindo.
Ni umuhango yabimburiwe n’igitambo cya Misa
cyaturiwe muri paruwasi ya Rulindo,cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine
Cardinal Kambanda Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba na
perezida w’inama y’abepisikopi mu Rwanda.
Alain Mukuralinda ukomoka mu Karere ka Rulindo yavutse tariki ya 12
Gicurasi 1970 akaba yaritabye Imana tariki ya 04 mata 2025 azize
guhagarara ku mutima,mu bitaro byitiriwe umwami Faisal
Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda,hagaragajwe ko yakundaga abantu ndetse n’igihugu muri rusange.
Sina Gerard uri mu bagize umuryango we yavuze ko agiye umuryango wari
ukimukeneye,igihugu ndetse n’isi muri rusange.Yavuze kandi ko imirimo
yakoze yose yaranzwe n’ubutwari no gukunda igihugu.
Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no
kwizera,n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora
mu bihe bitandukanye.
Ati”Nyakwigendera Alain Mukuralinda,yari umuntu ufite ukwemera
n’ukwizera.Nibyo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze.Yari
umuntu ukunda abantu kubera urukundo yakundaga Imana”.
Kamabanda kandi yongeye ati”Mukuralinda yitangiraga abato
n’abanyantege nke kugirango abazamure.Adusigiye umurage ukomeye
w’uburezi kuko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abakiri bato
kandi zagiriye igihugu akamaro”.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyaje n’umuryango wa Alain
Mukuralinda mu muhango wo kumuherekeza bwa Nyuma,barimo umunyamabanga
mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi,Gasamagera Wellars,Umuvugizi wa
Guverinoma Yolande Makolo n’umuvugizi wa Police y’ U Rwanda ACP Boniface
Rutikanga.
Leave a Reply