Umutekano wahungabanye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2025, ubwo umusirikare wo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida yarasaga akica abasirikare batatu b’itsinda rya PM (Police Militaire).
Ibi byabaye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, ahabereye ubwicanyi bukomeje gutera impungenge abatuye Kinshasa, cyane cyane bitewe n’uko bwakozwe n’umusirikare ufite inshingano zo kurinda umukuru w’igihugu.
Nk’uko byemejwe n’amakuru yavuye ahabereye ibyabaye, nyuma y’ubwo bwicanyi, uwarashe yahise ahungira mu gace ka Kitambo, kamwe mu tugize komine zo mu mujyi wa Kinshasa.
Gusa yaje gukurikiranwa n’abasirikare ba PM bahagurukiye icyarimwe, baramushakisha kugeza bamubonye, bituma haba kurasana gukomeye hagati ye n’abo basirikare.
Nyuma y’igihe kitari kirekire cy’iryo rasana, uriya musirikare yaje gutabwa muri yombi ari muzima.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uko yafashwe: afite akandoyi mu maboko, ateruwe n’abasirikare benshi, bamushoreye.
Ubuyobozi bwa FARDC i Kinshasa bwatangaje ko iperereza ryihuse ryamaze gutangira ngo hamenyekane icyatumye uriya musirikare yitwara mu buryo bushobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
FARDC kandi yemeje ko uwarashe yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Iri rasana ryabaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu burasirazuba.
Abasesenguzi bavuga ko n’ubwo ibi byabereye i Kinshasa, bishobora kuba bifitanye isano n’ubwumvikane buke cyangwa ibibazo bikomeye biri mu nzego z’igisirikare.
Kugeza ubu, amazina y’abasirikare bishwe cyangwa uwabikoze ntaratangazwa ku mugaragaro, ariko ubuyobozi buvuga ko buzageza amakuru yose ku baturage mu gihe gikwiye.
Leave a Reply