Biratangaje: Umubyeyi ari mu byishimo bikomeye byo kubyara umwana w’umukobwa nyuma y’uko atewemo nyababyeyi y’umuvandimwe we

Share this:

Mu
Bwongereza, habayeho ibyiswe igitangaza aho Umwana wa mbere yavutse ku mugore
wahawe nyababyeyi y’umuvandimwe  ndetse uwo mwana yiswe Amy, izina
ry’uwo muvandimwe wahaye wa nyina nyababyeyi
.

Grace Davidson, w’imyaka 36, yavukanye indwara idasanzwe yitwa MRKH ituma
umugore atagira nyababyeyi, gusa aba afite amagi (ovaries) akora neza. Mu mwaka
wa 2023, umuvandimwe we witwa Amy Purdie yamuhaye nyababyeyi binyuze mu
kubagwa, bikaba byari ubwa mbere mu Bwongereza bikozwe ndetse bikagenda meza.

Hashize imyaka ibiri, Grace yaje gutwita binyuze muri IVF (uburyo bwo
kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga) maze muri Gashyantare 2025 abyara umwana.
Ibyo byabaye nyuma y’urugendo rurerure, harimo n’igihe gahunda yo kubagwa
yahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Grace avuga ko kubona umwana we bwa mbere byari nk’inzozi: “Twari twarabuze
icyizere, ariko byari ibyishimo bikomeye.”

Uyu mwana yiswe Amy Isabel – izina rya kabiri ryatanzwe mu rwego rwo
gushimira muganga Isabel Quiroga wayoboye itsinda ry’ababaga. Uyu mwana
yavukiye mu bitaro bya Queen Charlotte’s and Chelsea i Londres, ababyeyi be
baturuka muri Ecosse.

Grace avuga ko ashaka kugira undi mwana akoresheje iyo nyababyeyi maze nyuma
yaho ikazakurwamo kugira ngo ahagarike gufata imiti ihoraho imurinda ko umubiri
we wakanga iyo nyababyeyi kuko iyo miti iramutse ikoreshejwe igihe kirekire
ishobora gutera kanseri.

Iki gikorwa cyabaye kimwe muri 15 byemewe mu igerageza rya muganga Richard
Smith n’umuryango Womb Transplant UK. Icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’abaganga
benshi batanze umwanya wabo ku buntu. Kugeza ubu, abagera kuri batatu bamaze
guhabwa nyababyeyi ziturutse ku bapfuye.

Grace avuga ko icyemezo cy’umuvandimwe we cyamukoze ku mutima: “Kunyemerera
icyo kintu ni urukundo rukomeye rw’ubuvandimwe.”

Ibi bitanga icyizere ku bagore ibihumbi 15 mu Bwongereza batabasha gutwita
kubera kubura nyababyeyi, harimo ibihumbi 5 bavukanye ikibazo nk’icya Grace.

 

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *