Ibyo wamenya ku kurota uvuga, ikibitera, uko bivurwa ndetse n'igihe biba ari ikibazo gikomeye ku buzima

Ibyo wamenya ku kurota uvuga, ikibitera, uko bivurwa ndetse n'igihe biba ari ikibazo gikomeye ku buzima

Jul 22,2021

Kurota umuntu avuga biterwa n'imikorere mibi y'igice gishinzwe kurota cyangwa inzozi mu mubiri w'umuntu bikaba bizwi nka somniloquy. Byinshi kuri iki kibazo ntibizwi neza ndetse abarota bavuga ntibabimenya kandi umunsi ukurikiyeho baba bamaze kwibagirwa ibyo barose byose.

Abarota bavuga bashobora kuvuga ibintu umuntu ashobora kumva cyangwa se gukoresha indimi zitandukanye n'izo bavuga iyo badashinziriye gusa akenshi bigaragara nk'aho nta kibazo cy'ubuzima biteza.

Ibyiciro bitandukanya abarota bavuga n'uko birushanya ubukana

Ikiciro cya I n'icya II:

Muri ibi byiciro byombi umuntu ubirimo arangwa no kuba uba ubona atazikamye ndetse ibintu avuga umuntu ashobora kubyumva bimworoheye kuko abaasa n'uganira.

Ikiciro cya III n'icya IV:

Muri iki kiciro, umuntu uba ubona asinziriye cyane mbese asa n'uwazikamye kandi ibyo avuga bikakugora kubyumva kuko aba asa n'uvuga urukonjo.

Ubukana bwabyo bugenda burutanwa bitewe n'incuro bibaho ku muntu:

. Biracyoroshye: Iyo urota avuga abikora incuro 1 cyangwa 0 mu kwezi

. Hagati na hagati: Urota avuga abikora gake mu cyumweru ariko atari buri joro kandi ntakangure abo bararanye cyangwa begeranye ngo babangamirwe

. Bibi cyane: Urota abikora buri joro kandi abo babana bakabyumva cyangwa se bikabakangura.

Abibasirwa no kurota bavuga:

Buri wese bishobora kumubaho ariko abakunze kubikora cyane harimo abana bato ndetse n'abagabo. 

Kurota uvuga bishobora guturuka kuri gakondo cyangwa se umubyeyi ashobora kubiha umwana we.

Ibishobora kongera cyangwa gutuma umuntu arota avuga:

. Imiti

. Indwara

. Umuriro mwinshi

. Inzoga nyinshi

. Umunaniro

. Ibibazo byo mu mutwe

. Kudasinzira bihagije

Ni ryari urota avuga akwiye kureba muganga?

Ubusanzwe kurota umuntu avuga ntibifatwa nk'ikibazo gikanganye ku buzima ku buryo umuntu yajya kwa muganga gusa hari ikigero biba ari byiza kwiyambaza muganga akaba yamugira inama cyangwa yareba niba nta kindi kibyihishe inyuma.

Ihutire kureba muganga niba ubonye ibi bikurikira:

. Igihe ubona bitangiye kukugiraho ingaruka mu gihe cya ku manywa bikaba byakubuza gukora neza.

. Niba kurota uvuga bihuriranye n'ibindi bibazo byo gusinzira nko kurota ugenda

. Igihe bitangiye gutuma ubangamira abo murarana kubera gusakuza cyane, kuvuga utongana cyangwa se ushaka kurwanda

. Niba kurota uvuga bije umaze gukura cyangwa se urengeje imyaka 25

 

UKO BIVURWA

 

Nta muti uzwi ukiza kurota umuntu avuga gusa inzobere mu bijyanye no gusinzira bashobora gufasha mu gutuma umuntu amererwa neza.

Bimwe mu byo urota avuga agomba kwitaho harimo:

. Kureka kunywa inzoga

. Kwirinda kurya ibiryo bikomeye nijoro

. Gushyiraho uburyo bukwiye bwo gusinzira

Src: Healthline