Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'intebe w'u Rwanda yasabiwe guhanirwa icyaha yari yagizweho umwere

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w'intebe w'u Rwanda yasabiwe guhanirwa icyaha yari yagizweho umwere

Sep 04,2021

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya icyaha cy’ubuhemu Dr. Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe, wakigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

 

Saa 10h25 nibwo urubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi rwasubukuwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Ni urubanza rw’ubujurire, Dr Pierre Damien Habumuremyi yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rukamuhanaguraho icyaha cy’ubuhemu rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu, no gutanga ihazabu ya miliyoni 892.200.000 Frw.

 

Ubu bujurire bwatangiye kuburanishwa ku wa 30 Mata 2021.

 

Abacamanza, batatu n’umwanditsi w’Urukiko nibo bayoboye iburanisha ry’urubanza rwa Dr Habumuremyi.

 

Yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge, abamwunganira mu mategeko bari mu rukiko naho Ubushinjacyaha bwari ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha gikuru.

 

Urubanza ruburanishwa hifashijijwe Skype mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

 

Dr Pierre Damien Habumuremyi yunganirwa mu mategeko na Me Bayisabe Erneste ndetse na Me Kayitare Jean Pierre.

 

Ubushinjacyaha nibwo bwabanje guhabwa ijambo ngo buvuge ku bisobanuro bya Dr Pierre Damien Habumuremyi ku bijyanye n’ubujurire bwe, no kuri sheki zifite agaciro ka miliyoni 178Frw buvuga ko zitazigamiye yatanze mu bihe bitandukanye.

 

Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Dr Habumuremyi yagiye atanga izo sheki aziha abantu mu bihe bitandukanye, kandi azi neza ko nta mafaranga yari afite kuri konti ye.

 

Bwabwiye Urukiko ko butemeranya na Dr Habumuremyi ko yatanze izo sheki abo azihaye bazi neza ko guarantee, (garanti).

 

Ibyo bukabihera ku kuba iyo izo sheki ziba ari garanti, abo yazihaye batari gusubira inyuma ngo bamurege.

 

Ubushinjacyaha bwavuze ko butigeze burega Dr Habumuremyi ko ahubwo yarezwe n’abo yahaye Sheki, bityo mu rubanza bukaba ari bo buhagarariye.

 

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Turifuza ko igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kigumaho, akakirangiriza muri Gereza kuko uregwa atigeze anagaragaza kwicuza.”

 

Nyuma yo kuvuga mu magambo arambuye uko icyaha bukurikiranyeho Dr Habumuremyi cyakozwe, Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu z’ubujurire bwe nta shingiro zifite.

 

Ndetse buvuga ko bunasaba ko icyaha cy’Ubuhemu yagizweho umwere mu Rukiko rw’Ibanze, Urukiko Rwisumbuye rwakimuhamya na cyo akagihanirwa.

 

Iburanisha ryakomeje abaregera indishyi, Ngabonziza na Nkurunziza ari bo bahabwa ijambo.

 

. Ibyihariye ku modoka Armored Range Rover Sentinel igendwamo na Perezida Kagame - AMAFOTO + VIDEO

. Perezida Kagame ku rutonde rw'abakuru b’ibihugu 10 bafite uburinzi buhambaye muri Afurika - AMAFOTO

. Perezida Kagame yahishuye impamvu u Rwanda rwohereje igitaraganya "Special Force" muri Centrafrique

 

Dr Habumuremyi amaze amezi 14 muri Gereza kuko yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nyakanga 2020.

 

Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo Gutanga sheki zitazigamiwe n’icy’Ubuhemu.

 

Urubanza ruzasomwa ku wa 29/09/2021.

 

Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki 7 Nyakanga 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014, mbere yo gusimburwa na Anastase Murekezi kuri uwo mwanya.

 

Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

 

Nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe, uyu mugabo yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi.

 

Source: Umuseke.rw