Dore impamvu benshi mu baganga bandika Ibidasomeka iyo bandikira abarwayi imiti...
Abaganga bafite akamaro gakomeye mu buzima bw'abatuye isi kuko bakora akazi gakomeye noneho bikaba akarusho mu bihe by'umwihariko aho abantu benshi baba babashaka cyane ngo babafashe. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu ituma bamwe mu baganga bagira imikino mibi ku buryo hari n'abananirwa kubisoma.
. Impamvu abaganga bandika nabi iyo bandikira abarwayi imiti
Uyu mukono w'abaganga uragorana rwose, ntabwo abarwayi bashobora gusoma ibyo bandikiwe kandi bifite akamaro ku buzima bwawe. Uyu mukono kandi ntabwo wandikwa n'umwe, ahubwo abaganga hafi ya bose niko bandika.
Bivugwa ko kuba abaganga bakira abarwayi benshi buri mwanya kandi basabwa gukoresha imbaraga nyinshi kandi vuba kugira ngo bagere ku batangiye mbere, abaganga bandika vuba vuba kugira ngo barangize bajye no ku bandi barwauyi. Ibi bituma bandika ibidasomeka neza bitewe n'uko baba banditse bihuta mu rwego rwo kugira vuba no kumenya gukoresha neza igihe.
IZINDI NKURU:
. Reba noneho ibyo Miss Pamella akoreye The Ben bizamuye amarangamutima ya benshi
. Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe
. Dore ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa ushobora kuba utari uzi
Abaganga bandika vuba bakarangiza abarwayi bose bafite. Mu gihe cyo gusoma ibyo umurwayi wandikiwe, aba asabwa kureba inzobere mu gusoma ubundi akamusobanurira. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko abaganga bakora ibi kugira ngo abarwayi badapfa gusoma ibintu byose banditse.
Nanone kandi birashoboka ko umuganga ashobora kuba yanditse neza rwose. Abaganga basabwa gusobanurira abarwayi ibijyanye n'imiti babahaye kuko nabo baba bazi neza ko umurwayi usanzwe atapfa gusoma umukono wabo.
Inkomoko: Opera News